MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

17 Kanama 2022: Umunsi igihugu kibuzeho babiri babaye ingenzi mu myidagaduro

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
17/08/2022

Tariki ya 17 Kanama 2022 ni umunsi mubi utazibagirana mu mateka y’imyidagaduro mu Rwanda, kuko ari umunsi w’urupfu rw’abantu bagize uruhare runini mu byishimo by’abanyarwanda binyuze mu muziki no muri filimi.

Abo ni Burabyo Yvan  wamenyekanye mu muziki nyarwanda nka Buravan na Nkusi Thomas wamamaye  mu gusemura filimi bigitangira mu Rwanda.

Burabyo Yvan uzwi nka Yvan Buravan, yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa 17 Kanama 2022, azize kanseri, nkuko byatangajwe n’abashinzwe kureberera inyungu z’uyu muhanzi (Management).

Amakuru avuga ko iyi ndwara yayivurije mu bihugu bitandukanye harimo u Rwanda na Kenya ndetse no mu Buhinde ari na ho yaguye.

Yvan Buravan yari afite imyaka 27. Yatangiye umuziki afite imyaka 14, awinjiramo nk’umwuga muri 2016. Mu bigwi afite harimo kuba ari umuhanzi wa mbere mu Rwanda wegukanye irushanwa rya Prix Découvertes RFI mu 2018.

Nkusi Thomas wamenyekanye ku izina rya “Yanga” asobanura film mu kinyarwanda mu myaka ya za 2000 kugeza mu 2012 na we yitabye Imana azize indwara y’umwijima.

Yanga yitabye Imana afite imyaka 40, akaba yaguye muri Afurika y’Epfo aho yari yagiye gusura umugore we ukorerayo.

Urupfu rwe rwatangajwe na murumuna we Junior Giti, na we wamenyekanye nk’umusobanuzi wa filimi.

Yanga yaramenyekanye cyane nk’umusobanuzi wa filimi, akaba ari umwuga yatangiye afite imyaka 17, ndetse akaba asize benshi bawukora bawumwigiyeho.

Mu mwaka wa 2020 nibwo Yanga yari yatangaje ko yakize kanseri yari yarwaye mu gifu ku bw’igitangaza cy’Imana, ndetse anatangaza ko yakiriye agakiza.

Yanga yagize uruhare runini mu gukundisha abantu filimi, ndetse amagambo yacuze azahora akoreshwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Akaba yari afite ubuhanga bwo gusemura, gutera urwenya no guha ikinyarwanda amagambo mashya avuye mu zindi ndimi.

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gutambuka ubutumwa bw’akababaro ko kubura aba bagabo babaye ingenzi mu myidagaduro mu Rwanda.

Umuryango wa Nkusi Thomas uzwi nka YANGA, urabihanganisha mwese ku bw'urupfu rwe. YANGA, yatabarutse azize uburwayi bw'umwijima aho yari arwariye muri Afurika y'Epfo. Ikiriyo kiri kubera iwe mu rugo i Ntarama-Nyamata. Gahunda zikurikira muzazimenyeshwa.

Dukomere!! pic.twitter.com/ZctuZPpW3C

— Junior Giti Kimizi Mirefu (@JuniorGiti1) August 17, 2022

Mbega umubabaro!
Burabyo Yvan (BURAVAN) na NKUSI Thomas (Yanga) mugiye mukiri bato kandi tukibakeneye💔,

Tubashimiye umusanzu wanyu mu kubaka Igihugu cyacu no gutuma Abanyarwanda bishima.

Imana ibahe iruhuko ridashira kandi ikomeze abasigaye.

— Rosemary mbabazi (@RMbabazi) August 17, 2022

Yvan Buravan

Yanga

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Umugabo yafatanywe uruhushya rw’agateganyo ruhimbano ashaka gukorera urwa burundu

Kayonza: Umusore w’imyaka 25 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya mugenzi we

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU