Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gatsibo bahoze basembera barishimira iterambere bamaze kugeraho nyuma yo kubakirwa inzu nziza bakanahabwa n’ibindi nkenerwa by’ibanze byatumye ubuzima bwabo buhinduka.
Ibi biratangazwa n’imwe mu miryango 1082 imaze kubakirwa kuva mu 2017 kugera mu 2022 aho inzu nyinshi zubatswe n’ubuyobozi bw’Akarere izindi zubakwa n’abafatanyabikorwa.
Imwe mu miryango yubakiwe harimo iyahawe n’ibindi biyifasha mu kuyiteza imbere birimo inka,ibiryamirwa ,ibigega bifata amazi kugira ngo bibafashe kugira imibereho myiza ndetse bikure mu bukene biteze imbere .
Abaganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko ubu icyizere cy’ubuzima cyagarutse kuko batarubakirwa bumvaga nta cyizere cy’ejo hazaza bari bafite.
Akayezu Rose utuye mu Mudugudu wa Nyamwiza mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Rwimbogo yahawe inzu ndetse n’umuriro w’amashanyarazi ukoresha imirasire y’izuba yavuze ko mbere yumvaga nta kizere cy’ubuzima kuko atagiraga aho yikinga.
Yagize ati: “Njye narimbayeho nabi nabaga mu manegeka y’umuhanda mu nzu nto y’icyumba kimwe turimo turi abantu batandatu Imana ikoresha Kagame abayobozi bati aha hantu si aho kuba bahita banyimura rero baranyubakira, none bampaye n’umurasire rwose ndabashimiye, ubu ubuzima bwarahindutse kuko ntaho nagiraga nicara nari ndi mu ivumbi ribi tubyigana n’abana ariko ubuzima bwarahinduse.”
Nyamvura na we ni umukecuru utuye mu Murenge wa Ngarama wubakiwe yavuze ko yari abayeho nabi mbere y’uko yubakirwa. Ati : “Ubundi nari mfite ikibazo cy’uko nta nzu nari mfite none barayinyubakiye, mbere nari mbayeho mu buzima bubi cyane none bampaye na matera bampa n’ikigega cyo kureka amazi urareba uko ngana uku sinari nshoboye kuvoma; ubu rero ndumva meze neza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marcelline yavuze ko kuri ubu imiryango myinshi ihabwa inkunga zikomatanyije zirimo kubakirwa ndetse no kuremerwa mu rwego rwo kugira ngo yivane mu bukene.
Akarere ka Gatsibo kavuga ko kuva mu mwaka wa 2017 inzu 1081 zubakiwe abatishoboye ndetse 3,539 zirasanwa mu rwego rwo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, ni mu gihe uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023 hateganyijwe kubakwa inzu 182 naho 584 zikazasanwa.










