Ku bufatanye bw’Akarere ka Bugesera, Umuryango uharanira amahoro ‘Interpeace’ n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS), bujuje ishuri ryigisha imyuga yo kudoda no gusudira muri Gereza ya Bugesera,mu Murenge wa Rilima muri gahunda yo gufasha abarangiza ibihano kubona akazi bafunguwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard ashima ibikorwa bya RCS ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gufasha abanyarwanda mu kubungura ubumenyi no kubafasha kugira ubumwe.
Ati: “Turashimira umurimo bakora wo kwigisha abenegihugu ndetse no kubafasha kubaka ubumwe bwacu nk’igihugu. Turashimira abafatanyabikorwa bose batekereje guha ubumenyi abagororwa bacu kugira ngo bunguke ubumenyi kugira ngo bashobore gusubira neza mu muryango aho baturuka.”
Sebazungu Bonaventure ni umugororwa ugiye gusoza igifungo cy’imyaka 10 muri Gereza ya Bugesera, avuga ko hari bagenzi be bafungurwa maze bagera hanze bagahura n’imibereho mibi kubera kutamenya umwuga n’umwe, bikabaviramo kongera gukora ibindi byaha bibafungisha.
Yagize ati: “Maze kubona amahirwe atwegerejwe n’akamaro karimo, mboneyeho gushishikariza bagenzi banjye turi kumwe hano kwivanamo gutaha uko baje tukiga imyuga yaba gusudira cyangwa kudoda.”
Umuyobozi w’Umuryango uharanira amahoro ishami ry’u Rwanda Interpeace-Rwanda, Kayitare Frank, avuga ko ibikorwa byo gufasha abagororwa kubona amashuri bigiramo imyuga izabafasha nyuma yo kurangiza ibihano bayitangiriye mu karere ka Bugesera, ariko ko bazakorana na RCS kugira ngo amagororero atanu asigaye atarabona amashuri y’imyuga, na yo ashyirwemo aya mashuri yigisha imyuga.
Umuvugizi w’urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, SSP Pelly Uwera Gakwaya ashimangira ko nta mugororwa usohoka yarize ubumenyingiro ngo asubire mu byaha byatuma yongera gufungwa.
Ati: “Kera byari amagereza ariko uyu munsi byitwa Igororero, bisobanura ko turimo kuva ku gufunga tugana ku kugorora, ni yo mpamvu izi TVET zirimo kujya mu magereza yose.”
Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi, Balén Calvo Uyarra, na we yemeza ko bazakomeza gushyigikira u Rwanda mu bijyanye n’ubutabera hamwe n’ubwiyunge.
Ati: “Tuzakomeza gukorana na Leta y’u Rwanda mu bijyanye n’ubutabera dushyigikira serivisi zo kugorora, aho tuzubuka n’ibindi bikorwaremezo bijyanye n’imyuga.”
Gereza ya Bugesera iherereye mu murenge wa Rilima ibaye iya munani ishyizwemo ishuri rya TVET, muri gahunda RCS ifite yo kugeza amashuri nk’ayo muri gereza zose uko ari 13 mu Gihugu.
Ubuyobozi bwa Rwanda TVET Board, buvuga ko impamyabumenyi zitangirwa muri za Gereza zemewe nk’izindi zose zitangwa n’amashuri ya TVET mu Rwanda.
Kugeza ubu amagereza(amagororero) yose ya gisivili uko ari 13 mu Rwanda, abarizwamo abagororwa barenga ibihumbi 68 n’imfungwa zirenga ibihumbi 11.
Binyuze mu muryango uharanira amahoro ishami ry’ u Rwanda ’Interpeace’, Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi wateye inkunga ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 167 iyi gahunda yo kwigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro muri za gereza.










