MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Abagore batwite barinubira kompanyi itwara inkari zabo ku mafaranga make

Fred MasengeshoYanditswe na Fred Masengesho
12/11/2022
Zimwe muri moto zikusanya inkari z’abagore batwite

Zimwe muri moto zikusanya inkari z’abagore batwite

Abagore batwite bo mu Karere ka Rwamagana mu mirenge inyuranye, bagaragaza kwinubira ko hari kompanyi itwara inkari zabo, ikabaha amafaranga 100 Frw cyangwa agasashi kamwe ka Omo.

Ni ikibazo bagaragaza bavuga ko ubundi bagahawe amafaranga menshi kuko kuko baba batanze inkari zabo.

Ku muntu utuye mu Karere ka Rwamagana azabona abagabo batwara moto ziriho ikindi kintu cy’umutuku mo imbere kiba kirimo utujerekani, aba nibo bakusanya izi nkari aho buri umwe mu batwara izi moto ahembwa buri kwezi.

Bamwe mu bagore batwite baganiriye na TV1 bavuze ko nubwo babatwarira inkari ariko batishimira amafaranga bahabwa ngo kuko ari make cyane.

Umwe muri aba bagore batwite ati “:Batwara inkari zacu bakaduha isabune y’ijana cyangwa Omo, nta kindi baduha. Hashize amezi atandatu baza Gatatu mu cyumweru. Ntabwo bihagije bakaduhaye amafaranga cyangwa isukari kugira ngo inkari ziyingere.”

Undi ati: “Bajya badufasha. Bakaduhaye nk’ibyo kunywa nibura”

Umwe mu bagabo bafite umugore utwite we yagize ati: “Kubona umuntu aza agatwara inkari, ntiyagaburiye umugore. Ubwo umuntu yakama inka ataragiye cyangwa atahiriye.”

Mugenzi we yunzemo ko abatwara izo nkari binjiza menshi bityo abazitanga badakwiriye gutaha amara masa.

Undi ati: “Isabune y’ijana yamumarira iki?”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umutoni Jeanne, yatangarije MUHAZIYACU ko hari amakuru atariyo mu byo abaturage bavuga.

Yagize ati: “Ni kompanyi ifite uruhushya rwa Minisante irimo gukora ubushakashatsi bafite umukozi ku kigo nderabuzima wigisha abagore muri Consultation Pre Natal(CPN) ababyemeye akabasura mu rugo akaganiriza umugabo nyuma bakabasigira ibikoresho byo kuzikusanyirizamo. Nyuma iyo yabyaye bamuha impano y’ibase n’ibikoresho by’isuku. Nta mafaranga batanga rwose n’ibihuha.”

Mu 2020 nibwo hadutse amakuru ko mu Karere ka Musanze inkari zari zabaye idolari. Icyo gihe ijerekani yagurishwaga amafaranga 1,500.

Zimwe muri moto zikusanya inkari z’abagore batwite

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Fred Masengesho

Fred Masengesho

Izo bijyanye

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha
Amakuru

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha

22/09/2026
Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Ikigo cyigisha imyuga abatewe inda z’imburagihe cyatangiranye abangavu 100

Gatsibo: Ikigo cyigisha imyuga abatewe inda z'imburagihe cyatangiranye abangavu 100

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU