Mu Karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore kuri uyu wa 11 Ugushyingo hatangijwe ikigo cyigisha imyuga abangavu 100 basambanyijwe bakabyara imburagihe, Ubuyobozi bushimira Umuryango Empower Rwanda watangije iki kigo.
Ikigo cy’imyuga cyatangijwe cyatangiranye abangavu 100 bafite ibibazo byo gusubira mu ishuri dore ko hafi ya bose bagowe n’ubuzima babayemo, harimo abirukanwe n’iwabo bahisemo kwibana, n’abo iwabo badafite ubushobozi ku buryo babona icyo kurya ari uko bagiye guca inshuro.
Aba bangavu bazigishwa imyuga irimo kudoda, gukora imigati no gukora amasabune; iki kigo cyihariye cyatangijwe gifite irerero ryagenewe abana bato.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marcelline yashimye iyi gahunda. Ati: “Turashima Empower Rwanda bafite iki kigo baje kudufasha, ni ukugira ngo tugarurire icyizere aba bana b’abakobwa. Ubundi muri gahunda y’igihugu ni uko umwana w’umukobwa watwaye inda agomba gukurikiranwa ntahohoterwe kabiri kugira ngo amahirwe y’ubuzima n’ejo hazaza bye bizagende neza, tubakangurira gusubira mu ishuri, ariko aba mureba ni abafite imbogamizi zihariye zishobora gutuma badasubira mu mashuri asanzwe.”
Visimeya Mukamana yemeza ko icyibazo cy’abangavu basambanywa bagaterwa inda bagihagurikiye bafatanyije n’abafatanyabikorwa babo harwanywa izi ngeso mbi zibasira abana b’abakobwa kuko ababikora ari abanywarwanda bari muri sosiyete cyangwa se babana n’ababyeyi b’aba bana.
Bamwe mu bangavu babyaye imburagihe bemeza ko iki kigo kije ari igisubizo kuri bo, Umulisa Oliva ni umwe mu bana bahisemo kwiga gukora imigati yagize ati “narebye inaha muri Kabarore nasanze imigati, amakeke n’amandazi bihakorerwa bituruka i Kayonza nsanga mbyize nkabikorera inaha byampa amafaranga nkiteza imbere.”
Twizerimana Victoire na Ingabire Josiane umwe yahisemo kwiga ubudozi undi yiga gukora amasabune bemeza ko ubuzima bari babayemo butaboroheye na gato dore ko imiryango bakomokamo nayo itishoboye.
Iki kigo cyihariye cyafashwe nk’urugo rw’abana b’abakobwa babyaye imburagihe, aho bazajya bahererwa amahugurwa yihariye ku buzima bwabo nyuma yo kwigishwa imyuga.
Umuyobozi wa Umuryango Empower Rwanda Kabatesi Olivia yagize ati: “Dufashijwe na Mastercard Foundation twatangije umushinga witwa ‘Umurimo wanjye, Agaciro kanjye’ muri iki kigo ni ahantu hihariye bazajya bahabwa ubujyanama mu bijyanye n’ihungabana babashe no gukora amatsinda yo kwiteza imbere, bazahigishirizwa ibijyanye n’amategeko kugira ngo basobanukirwe ku cyaha cy’ihohoterwa, hazatangirwa ubukangurambaga ku ihohoterwa.”
Ibindi bazahigira harimo gukora imishinga ibyara inyungu hirindwa ko bazongera guhohoterwa bajya gusaba ubufasha ababahohoteye, kubigisha imyuga no kubafasha kwihuriza hamwe ni igisubizo kirambye cy’iki kibazo.
Biteganyijwe ko aba bangavu baziga imyuga mu buryo bwemewe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imyuga, imirimongiro na Tekiniki bakazakorana n’ikigo cy’amashuri Amizero TVET School kiri Kabarore, aricyo kizabaha amasomo nyuma barangiza kwiga bakazahabwa impamyabushobozi zemewe, bashobora kwifashisha bashaka akazi ahandi.
Mu rwego rwo kubaherekeza umuyobozi wa Empower Rwanda Kabatesi avuga ko uyu mushinga wo gufasha aba bangavu ufite agaciro ka Miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda, yemeza ko aba bangavu bagiye gutangira kwiga imyuga bamaranye nabo umwaka bahawe ubujyanama mu bijyanye n’ihungabana bafashwa gusubira mu buzima busanzwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwemeza ko imibare y’abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe, imibare iri hejuru kugeza ubu hamaze kubarurwa abana 1,006 basambanyijwe baterwa inda z’imburagihe mu karere kose ka Gatsibo.
Muri aba bangavu 738 bamaze gusubira mu ishuri, n’aho abagera kuri 585 bahawe ibikoresho bituma bakomeza imyuga bize, abandi nahabwa amatungo magufi abafasha kwiteza imbere; muri abo bose abagera ku 355 bahawe ubutabera hahanwa abagabo babasambanyije bakabatera inda.







