MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Hibutswe imiryango 78 yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
23/05/2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwanenze abari abayobozi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi mubisha wo kwica no gutsemba abo bari bashinzwe kurengera nk’ubuyobozi; bigatuma hari imiryango izima kubera gusa ko abari bayigize bari Abatutsi.

Byagarutsweho kuri uyu wa 23 Gicurasi, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, by’umwihariko imiryango 78 yazimye mu gihe cya Jenoside yari igizwe n’abantu 366 mu bice batandukanye bigize Akarere ka Gatsibo; ni igikorwa cyabereye mu Kagari ka Rwimitereri mu Murenge wa Murambi.

Umuyobozi w’Umuryango IBUKA mu Karere ka Gatsibo Sibomana Jean Nepo yakanguriye abayobozi mu nzego zitandukanye kuyobora abaturage mu murongo w’ubumwe kuko amacakubiri yica, gushyira ubunyarwanda ku isonga; kuko icyatumye imiryango izima ari ubuyobozi bwarangwaga n’amacakubiri.

Yagize ati: “ Twitandukanye n’uwo ariwe wese ushaka kutubibamo amacakubiri, n’iyo yaba ari papa cyangwa mama kuko amacakubiri arica, bayobozi tuyobore abaturage mu murongo w’ubumwe, ubunyarwanda ku isonga, tubayobore tubakundisha umurimo kuko umurimo si ukwica, umurimo ni uwo kubaka si ugusenya, kuko abicaga umurimo bari bashyize imbere ni ukwica gusa. Umurunga w’ubumwe ni wo uzatuma twubaka u Rwanda rw’imyaka myinshi, umuryango si uwo kwicwa kuko ubyarira Igihugu, umuryango ni igicumbi cy’ubuzima, ntukwiye kwicwa, ntukwiye kuzima, umuryango ukwiye kurindwa kuko umuryango ni ishingiro ry’ubuzima no kubaka imbaraga z’Igihugu.”

Simpenzwe Gaspard warokokeye i Murambi akaba n’umuyobozi wungirije wa IBUKA mu Murenge wa Murambi aganira na MUHAZIYACU yatubwiye ko uwari Burugumesitiri wa Komine Murambi Gatete Jean Baptiste wavukaga muri uyu murenge ariwe wagize uruhare rukomeye mu kurimbura no gutuma imiryango imwe n’imwe izima kuko ariwe wakoze intonde z’abagombaga kwicwa.

Yagize ati: “Gatete yari afite imitwe yatoje kuzica Abatutsi, hari nk’abitwaga Imiyugira, Interamwete, Interahamwe, iyo ni imitwe yari yaratojwe ibikorwa bya gisirikare no kwica umuntu mu buryo bwa kinyamanswa, kandi n’abo bagombaga kwica bari babazi, kuko Gatete yari yarabaruye Abatutsi bose ndetse n’imitungo yabo, byatumye hari imiryango yicwa ikazima burundu ntihagire urokoka, kandi uwo Gatete imiryango yatsembye yari ayizi neza kuko niyo yamureze, igateranya amafaranga ngo ajye kwiga kuko iwabo bari abakene; rero iyo miryango yari ayizi neza ku buryo mu gutegura kuyirimbura byamworoheye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko kwibuka imiryango yazimye ari ikimenyetso ko abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi batazimye, ahubwo Abanyarwanda bahari ku bwabo.

Aragira ati: “Twibutse imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubundi yakabaye idafite abayibuka kubera ko abari bagize uwo muryango bose batakiriho bishwe, ariko ni ikimenyetso gikomeye ko abishwe batazimye ahubwo Abanyarwanda duhari ku bwabo, kandi amateka yacu twiyemeje nk’Abanyarwanda ni uko kwibuka bizahora ari urumuri rw’Abanyarwanda haba abakuru, abato, ndetse n’abataravuka, igihe nk’iki rero uba ari umwanya wo gutanga ubutumwa cyane ku bakiri bato ariko no kuri abo bagiheranywe n’amateka kugira ngo twongere kugaragaza ineza Igihugu cyacu gifite kubera ubuyobozi bwiza.”

Muri rusange mu Karere ka Gatsibo imiryango yazimye, ni imiryango 78 yari igizwe n’abantu 366.

Ni mu gihe Umurenge wa Murambi ariwo urimo imiryango myinshi yazimye, imiryango 34; bitewe n’ubugome bw’uwari Burugumesitiri wa komine Murambi Gatete wari ku isonga mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bafashe umwanya w’umunota wo kwibuka
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Nepo ageza ubutumwa ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye
Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatibso agezaga ubutumwa ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Urubyiruko rwa Bugesera rwatangije umushinga wa miliyoni 40Frw wo kubakira imiryango itishoboye

Urubyiruko rwa Bugesera rwatangije umushinga wa miliyoni 40Frw wo kubakira imiryango itishoboye

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU