Muri gahunda yo kurandura burundu kanseri y’inkondo y’umura mu Rwanda, Ikigo cy’Igihungu Gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangije ku mugaragaro gahunda yo gusuzuma kanseri y’Inkondo y’umura mu Karere ka Bugesera ku Kigo Nderabuzima cya Ntarama kuri uyu wa kabiri, tariki ya 7 Nzeri.
Ni ku munsi wa kabiri wo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura mu Karere Ka Bugesera, aho yatangiye ku munsi wo kuwa mbere tariki ya 06, ikazakomereza mu bigo nderabuzima byose byo muri aka karere.
Muri uku kwezi kwa Nzeri hazibandwa ku gusuzuma ababyeyi bari hagati y’imyaka 30 na 49 ku badafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, naho ku bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bazahera ku bafite imyaka 25 kuzamura.
Umuyobozi w’Ibitaro Bikuru bya Nyamata, Dr Rutagengwa William yavuze ko iri suzuma ririmo ibice bigera kuri bitandatu, muri byo harimo gupima iyi virusi itera kanseri y’inkondo y’umura, kureba ko uwo bayisanganye nta kibazo yamuteye ndetse no kuvura abayirwaye.
Uyu muyobozi arahumuriza abaturage bo mu Karere ka Bugesera ko ikibazo cya kanseri y’inkondo y’umura kitazagera ku kigero cyo kuvurwa nk’indwara kuko bazajya bavurwa hakiri kare.
Ati: “Twifuza gusuzuma abantu hakiri kare, ku buryo n’uwaba yatangiye kugira ibyo bimenyetso bivurwa hakiri kare.”
Ushinzwe ishami ry’indwara zitandura muri RBC, Dr Uwinkindi Francis, yavuze ko iyi gahunda yo gusuzuma Kanseri y’inkondo y’umura ari ngombwa mu gihugu kuko iza ku mwanya wa 2 muri Kanseri zibasira zikanahitana abagore.
Gusa ariko uyu muyobozi nawe yamaze impungenye abaturage b’Akarere ka Bugesera n’abanyarwanda muri rusange ko iyi kanseri bashobora kuyihashya burundu bitewe n’uko hari urukingo rwayo mu Rwanda kandi ko iyi ndwara igenda ifata buhoro buhoro ku buryo umuturage aramutse abyitayeho itamuhitana.
Yagize ati: “Iyi ni Kanseri dushobora guhashya burundu kubera ko dufite inkingo, tugeze heza mu Rwanda, aho tumaze gukingira abana b’abangavu ku kigero cya 97%. Iri muri bya bimenyesto kandi dushobora gusuzuma ahangaha ku kigo nderabuzima.”
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima WHO igaragaza ko mu bihugu byateye imbere abagore n’abakobwa bahabwa urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura bagera kuri 90% mu gihe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere abaruhabwa ari 10% gusa.







