MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Guverineri Gasana yasabye Abayobozi kubaha abaturage

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
07/09/2021
CG Gasana Emmanuel  Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba(Amafoto: Hakizimana Y.)

CG Gasana Emmanuel Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba(Amafoto: Hakizimana Y.)

Umuyobozi w’Intara y’Iburazirazuba CG Gasana K. Emmanuel yibukije Abayobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Rwamagana gufata neza abaturage ntibabahobotere kuko bose bahuje inshingano zo guteza imbere umuturage w’u Rwanda.

Ni ibikubiye mu butumwa yatangite mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Rwamagana yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Nzeri.

Ku ngingo y’uburyo abayobozi bakwiye kwitwara imbere y’abaturage yagize ati: “Hari hamaze igihe hatagaragara imikorere myiza hagati y’umuyobozi n’umuturage, bitewe wenda n’uburyo abayobozi bitwaraga cyane cyane bamwe bo mu nzego z’ibanze, iyo umuturage atabonye serivisi nziza imubereye ntabwo yishima.”

Guverineri Gasana akomeza avuga ko abayobozi bagomba kunoza imyitwarire yabo imbere y’abaturage, bagakora kinyamwuga, batanga serivisi nziza kandi ku gihe, bagakora ku buryo badatakaza igihe cy’umuturage,

Yakomeje agira ati: “Izo bomboribombori ntabwo twazishakaga, niyo mpamvu twifuje ko twahura kugira ngo tuzibe icyuho cyari gihari, twibanda ku ndangagaciro dukora kinyamwuga.”

Nyuma y’iyi nama mpuzabikorwa bamwe mu bayobozi MUHAZIYACU yavuganye nabo bavuze ko bahavanye ingamba zikomeye zo gukorana n’abaturage,

Habineza Zakayo ni umukuru w’Umudugudu wa Bitsibo mu Kagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Musha, yagize ati: “Tuvuye hano dufashe ingamba zo kujya duhura n’abaturage, tugakora ubukangurambaga abaturage bakigishwa kandi mu buryo butabahutaza.”

Aba bayobozi bavuga ko icyo bashyize imbere ari ukuba inshuti n’abaturage bakabiyumvamo cyane kurusha uko byari bimeze ubu, kuko ngo kuba inshuti n’umuturage bifasha umuyobozi kwesa imihigo kuko imyinshi muri yo  ikorwa n’abaturage cyangwa se ikorerwa abaturage.

Nsanzuhoraho Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro na we yavuze ko  kuba inshuti n’umuturage bikwiye kuba intego ya buri muyobozi.

Inama mpuzabikorwa y’Akarere ka Rwamagana iteganywa n’itegeko, iterana inshuro imwe mu mwaka, ihuza abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku mudugudu kugera ku karere, initabirwa kandi n’abavuga rikumvikana, abafatanyabikorwa bakorera mu karere.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka RwamaganaRwamagana

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera yabonye Umufatanyabikorwa mu kugera ku ntego yo kongera ubuso buteyeho ibiti

Bugesera yabonye Umufatanyabikorwa mu kugera ku ntego yo kongera ubuso buteyeho ibiti

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU