Mu mihigo y’Akarere ka Bugesera harimo n’uwo kongera umubare w’ibiti mu rwego rwo gutandukana burundu n’amateka yakunze kuranga aka karere yo kuba ubutaka bw’ubutayu igihe kirekire, bitewe no kuba nta mashyamba cyangwa ibiti bihagije byari byaratewe muri aka gace.
Ntawashidikanya ko aya mateka yo muri aka karere yahindutse nubwo utavuga ko biri ku rugero rwifuzwa, bitewe nuko mu mihigo y’aka Karere hibanzwe ku gutera ibiti babifashijwemo n’Ikigo ARCOS NETWORK. Mu mishinga iki kigo gifite, harimo n’uwo kongera umubare w’ibiti muri Bugesera.
Kugeza ubu Akarere ka Bugesera gatangaza ko 18% by’ubuso bwose bwako buteyeho amashyamba, mu gihe intego ari uko nibura ibiti n’amashyamba byakabaye biri kuri 30% by’ubuso bw’aka karere.
Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Dr. Sam Kanyamibwa yambwiye MUHAZIYACU ko bafite gahunda yo gutera ibiti bisaga miliyoni ku butaka bw’aka karere. Muri uyu mwaka hakaba harateguwe ibiti 200, 000 byo mu bwoko butandukane, harimo ibivangwa n’imyaka ndetse n’ibiti by’imbuto bigera kuri 25,000 bizaterwa ku ngo z’abaturage muri aka Karere.
Dr. Kanyamibwa yagize ati: “Akarere ka Bugesera ni Akarere kazahajwe n’ubutayu ndetse n’izuba ryinshi, haba hakenewe ngo gaterwemo ibiti, kuko n’iyo haboneka imvura nkeya ubutaka bufite ibiti burakomeza bugahehera.”
Mu biganiro byahuje umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukundu, Umwali Angelique n’itsinda ry’iki kigo (ARCOS), ku munsi w’ejo tariki ya 07 Nzeri 2021, bahurizaga ku kuba uyu mushinga uziye igihe kandi ko gahunda yo gutera ibiti muri aka karere ari umwe mu mihigo aka karere kahize muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2021-2022.
Ubuyobozi bw’aka Karere bwishimira ubufatanye bagiranye n’iki kigo bwo kongera umubare w’ibiti cyane ko ngo uje mu gihe cy’ihinga.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu, Umwali Angelique yagize ati: “Nizera ko ari cyo gihe cyiza aho tuzaba dufite ibiti abaturage batere, nanone ni ikintu dushimira ARCOS. Ikindi dushima ni uko abaturage mubigisha kwizigamira.”
Umwali yavuze kandi ko yizeye adashidikanya ko abahinzi basanzwe bazi neza igihe cy’ihinga biteguye kandi ko bazaba aba mbere mu guhinga byinshi kandi bakeza.
Bimwe mu biti biteganywa guterwa muri aka karere harimo ubwoko bw’ibiti bikura bikamara igihe kirekire nka Gereveriya, Imisave ndetse n’Imivumu.
Uyu mushinga kandi uri gutegura amapepeniyeri azavamo ibiti bivangwa n’indi myaka harimo n’ibyo abaturage bakoresha bagaburira amatungo yabo, ibiti byera imbuto bikera byibura nk’imyaka iri hagati y’ibiri n’itatu nyuma bakazihindura nk’amapapayi n’amatunda.
Uyu mushinga wo gutera ibiti ugerwaho hifashishijwe ba rwiyemezamirimo b’igihe gito, ariko ukaba uzakomeza gukorana n’abaturage bo mu Karere ka Bugesera mu gihe cy’imyaka 20.







