MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Umugabo yasanzwe mu nzu irazwamo ihene amanitse mu mugozi bigakekwa ko yiyahuye

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
08/09/2021

Umugabo witwa Kayitare Charles wari ufite imyaka 55 atuye mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, yasanzwe iwe mu rugo mu nzu barazamo ihene amanitse mu mugozi bigakekwa ko yiyahuye.

Uyu mugabo birakekwa ko yiyahuye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Nzeri 2021 mu Mudugudu wa Nyakigando mu Kagari ka Shonga, i Tabagwe.

Munyangabo Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe ubwo yaganiraga na MUHAZIYACU yavuze ko uyu mugabo yabonywe n’abo mu muryango we ubwo bari bavuye guhinga.

Yagize ati: “Yasanzwe mu nzu irazwamo ihene ifatanye n’igikoni dushatse twayita igikoni, abo mu muryango we bagiye guhinga batashye basanga amanitse muri iyo nzu bahita bakeka ko yiyahuye, gusa impamvu yabiteye ntabwo turayimenya.”

Munyangabo yavuze ko uwo muryango basanze bazi ko ubanye neza, nta bibazo by’amakimbirane bafitanye, yavuze ko uwo mugabo yasanzwe amanitse mu mugozi ahagana saa Sita zijoro.

Ati: “Umurambo wahise ujyanwa ku Bitaro bya Nyagatare gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyamwishe abaganga bakaba batarakidutangariza, gusa uyu munsi bahise bamushyingura.”

Nyakwigendera Kayitare Charles yasize umugore n’abana babiri bakuru, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB  ngo rukaba rwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane niba koko yiyahuye cyangwa se niba hari ikindi kintu cyamwishe.

Ahari ibara ry’umutuku ni ho haherereye Akarere ka Nyagatare

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka NyagatareNyagatareTabagwe

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere
Ibikorwaremezo

Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere

04/11/2026
Nyagatare: Urubyiruko rwazigamye asaga miliyoni 164 muri Ejo Heza
Amakuru

Nyagatare: Urubyiruko rwazigamye asaga miliyoni 164 muri Ejo Heza

03/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Ba Mudugudu bibukijwe gukoresha Ikayi y’Umudugudu n’akamaro kayo mu mutekano 

Ngoma: Ba Mudugudu bibukijwe gukoresha Ikayi y'Umudugudu n'akamaro kayo mu mutekano 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU