MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Umuryango w’abantu batanu washyikirijwe inzu ya miliyoni Icyenda wubakiwe na Polisi

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
28/12/2021

Ku bufatanye bwa Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera n’Ubuyobozi  bashyikirije Nyirabanani Faina utuye mu Murenge wa Musenyi utaragiraga aho kuba inzu ifite agaciro ka miliyoni Icyenda z’amafaranga y’u Rwanda, mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa 28 Ukuboza.

Nyirabanani wahawe inzu, mu mvugo yuzuye ibyishimo yavuze ko ashimira Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwashyizeho politiki yo kwita ku baturage, ashimira ubuyobozi bw’akarere bwamubaye hafi ndetse na Polisi y’u Rwanda yamwubakiye inzu muri gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo,

Yagize ati: “Ndumva byandenze! Ndashimira Perezida Kagame wankuye mu icumbi, ndashinira Ubuyobozi bw’Akarere bwambaye hafi, nkashimira Polisi yanyubakiye inzu ndetse nkashimira inzego zose zambaye hafi.”

Ahobangeze Theogene utuye mu Mudugudu wa Cyarubazi, Akagari ka Gicaca, mu Murenge wa Musenyi, ni umuturanyi wa Nyirabanani wahawe inzu,  yabwiye MUHAZIYACU  ko nk’abaturanyi baturanye n’uyu muryango, bishimiye iki gikorwa Polisi yakoze cyo gutuza uyu muryango wa Nyirabanani utaragiraga aho uba,

Ati: “Mu bigaragara iki ni igikorwa cyo gushima pe! Uyu muryango wari ukwiriye gufashwa. Rero natwe nk’abaturanyi twishimiye ko uyu muryango utujwe heza kandi ugahabwa ibyangombwa byuzuye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera  Mutabazi Richard yashimiye Polisi y’Igihugu ku bikorwa ikora byo kwita ku mibereho y’umuturage nyuma y’inshingano zitoroshye zo gucunga umutekano w’Igihugu.

Yagize ati: “Ndashimira Polisi y’u Rwanda kuba hejuru y’inshingano ifite zo kurinda umutekano wacu, umutekano w’Abanyarwanda, irenzaho ikavuga iti ‘dukore n’ikindi gikorwa cyafasha umuturage kubaho neza’.”

Mutabazi kandi yakomeje avuga ko kuba umuntu afite umutekano uhagije bireberwa mu bintu byinshi harimo ko kuba nta muntu uhohotera undi, kuba umuntu aba afite aho kuba; ko kandi hari n’umutekano wo kuba umuntu aba afite amafunguro ahagije.

Mu bindi bikorwa byakozwe na Polisi muri aka Karere  ka Bugesera muri uku kwezi, harimo kugeza umuriro w’amashanyarazi uturuka ku mirasire y’izuba ufite agaciro ka miliyoni esheshatu ku ngo 177.

Inzu Polisi y’u Rwanda yashyikirije Nyirabanani Faina

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera n’inzego z’umutekano bashyikiriza Nyirabanani Faina inzu Polisi y’u Rwanda yamwubakiye

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka BugeseraPolisi y'u Rwanda

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Guverineri CG Gasana yasabye abagore bahagarariye abandi kuzamura imyumvire y’abaturage

Guverineri CG Gasana yasabye abagore bahagarariye abandi kuzamura imyumvire y’abaturage

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU