Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel yasabye abagore bahagarariye abandi mu nama y’Igihugu y’abagore -CNF muri iyi ntara kuzirikana ko imwe mu nshingano nkuru bafite ari ukuzamura imyumvire y’abaturage muri gahunda za Leta zigamije kuzamura imibereho myiza yabo
Ni ubutumwa yatangiye mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa 29 Ukuboza, ubwo hatangizwaga amahugurwa y’abagize komite za CNF(Conseil National des Femmes) ku rwego rw’Akarere mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba, kugeza ku ntara.
Mu biganiro byatanzwe hagarutswe ku ruhare rw’umugore mu miyoborere myiza n’iterambere rirambye, aho Guverineri CG Gasana yibukije abagore batorewe kujya mu nshingano ko bafite ubutumwa bukomeye kandi bagomba gusohoza,
Ati: “Akazi kanyu, icyo bagiye kubigisha ni ukuzamura imyumvire y’abaturage bakajya ku kindi cyiciro cy’imyumvire. Urugero nabaha ni urw’ejo bundi twabonye umuntu ashaka kwinaga muri Muhazi ngo ntashaka gukingirwa, rero inshingano z’umuntu watowe ni ukuzamura imyumvire y’umuturage kuko muri intumwa muri hagati ya Perezida wa Repubulika n’abaturage.”
CG Gasana yakomeje asaba abagore bari mu nzego z’ubuyobozi mu Ntara y’Iburasirazuba, guharanira kuzana impinduka n’iterambere mu baturage, gukemura ibibazo byugarije umuryango; ababwira ko kugira ngo bigerweho basabwa gukora cyane no gukora ibintu byinshi byiza kandi mu gihe gito.
Uwanyirigira Claudine wo mu nama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Rwamagana ni umwe bitabiriye ibi biganiro uvuga ko bagiye gufatanya n’abaturage kugira ngo hahinduke byinshi mu iterambere n’imibereho myiza, ati:“Impanuro zizadufasha kuzana impinduka zigamije guteza imbere umuturage kandi tugakora byinshi mu gihe gito.”
Pelagie Mukaneza ni umuhuzabikorwa wa CNF mu Karere ka Kirehe we avuga ko umugore ari isoko y’iterambere rirambye kandi ko ibyo yifuriza bizagerwaho binyuze mu guhanga udushya no gukorana n’izindi nzego,
Umuhuzabikorwa wa CNF mu Ntara y’Iburasirazuba Mukamucyo Jannette avuga ko bafite intego zo gufatanya n’umuryango mugari w’Abanyarwanda mu guhindura amatwara n’imyumvire ya bamwe bakiri ku rwego rutari rwiza,
Yagize ati: Icyo tugiye gukora ni ugukorana n’inzego zose yaba inzego z’ibanze ndetse n’abafatanyabikorwa kugira ngo tuzamure umuturage, turabizi ko umuturage ari we uri ku isonga.”
Intego nyamukuru aba bagore batorewe kuyobora bagenzi babo bafite ni ugukora kuva hasi mu mudugudu dore ko nabo biyemerera ko badakora neza; Ibi bikazagerwaho bishingiye ku bufatanye ku kuzirikana ko buri wese afite inshingano zo gufasha abaturage kugira imibereho myiza n’iterambere rurambye.









