MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Umwuga wo gukora imitako Tuyisenge yigiye muri ‘Guma murugo’ ubu arawubonamo ubukire

Inkuru n'Amafoto

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
29/12/2021
Tuyisenge imbere y'imwe mu mitako ihenze akora

Tuyisenge imbere y'imwe mu mitako ihenze akora

Umusore witwa Tuyisenge Cassien wo mu Karere ka Ngoma avuga ko Icyorezo cya Covid-19 cyatumye atangira gukora ibihangano by’imitako n’ibindi bikoresho by’ubugeni, ubu bikaba bimwinjiriza amafaranga ashobora kugera ku bihumbi 200 Frw mu kwezi;  akabibonamo icyizere cy’ubukire.

Uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko, imitako akora ayikorera mu Murenge wa Kibungo, mu isantere y’ahazwi nka Rompuwe, hafi ya Sitade ya Ngoma,  kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2020 ubwo Icyorezo cya Covid-19 cyari kimaze amezi  abiri kigeze mu Rwanda.

Mu kiganiro MUHAZIYACU yagiranye na Tuyisenge Cassien, yasobanuye uburyo gutangira gukora iyo mitako atari yarigeze abitekerezaho mbere, ahubwo ngo ari ibintu yatekerejeho agatangira guhita abishyira mu bikorwa mu gihe cya ‘Guma murugo’ igihe ibikorwa yakoraga byo gucuranga mu birori byari byarahagaritswe mu rwego rwo kwirinda icyorezo,

Yagize ati: “Ibura ry’akazi ryari rihari, icyo gihe twari muri ‘Guma murugo’  nibwo narebye ibintu binyegereye mbona nabibyaza umusaruro. Nafashe bimwe mu bintu bikoreshwa bikajugunywa nk’imiheha, imishito,  imyenda ishaje,…kandi nta gishoro byansabye uretse gutekereza gusa, ibyo ntekereje nkabishyira mu ngiro.  Mbese nahereye kuri bimwe mu bintu bikoreshwa rimwe bikajugunywa mba ari byo mperaho nkora bino bintu by’imitako.”

Tuyisenge avuga ko  nubwo yakuze akunda ibintu by’ubugeni, mbere atari azi kubikora  gusa ngo ‘nyuma yo kubona ko ndi gupfa ubusa muri Guma mu rugo, nibwo natangiye kubikora’

Yakomeje agira ati: “Ntangiye kubikora rero nibwo nabonye ko bishoboka, hanyuma nkajya nsura abasanzwe babikora, ariko ubu byarankundiye.”

Ubu umutako mwiza mu yo uyu musore akora, uhenze awugurisha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200, mu gihe umutako uhendutse mu yo akora ugura 3000Frw.

Kugeza ubu nk’uko ibikorwa bijyanye n’ubugeni n’ubuhanzi Tuyisenge akorera i Kibungo yabitangije mu bihe u Rwanda n’isi muri rusange byari byugarijwe n’Icyorezo cya Covid-19 kugeza n’ubu, uburyo akoresha mu kumenyekanisha no gucuruza ibihangano bye ni ubw’ikoranabuhanga kuri zimwe mu mbuga nkoranyambaga

Yagize ati:”Ibi bintu aho natangiriye kubikorera ubu nibyo navuga ko bintunze kuko bimpa amafaranga yo kwibeshaho.”

Abenshi mu bagura imitako ya Tuyisenge ngo ni abo mu Mujyi wa Kigali, Rwamagana na Kayonza.

Imbogamizi Tuyisenge Cassien  avuga ko afite kugeza ubu zirimo kuba abantu benshi bo mu gace atuye anakoreramo batarasobanukirwa icyo imitako imaze no kubura isoko.  Gusa ngo ibyo ntibimuca intege, ahubwo akomeza gushyira imbaraga mu gukundisha abantu ibyo akora abumvisha akamaro ka byo, no kurushaho kunoza no guhanga udushya mu bihangano bye; ku buryo birushaho gukundwa.

 

Tuyisenge Cassien ahugiye mu bikorwa byo guhanga imitako(Ifoto: Manishimwe N)

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Ngoma

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026

Ibitekerezo 1

  1. placide says:
    4 years yahise

    uyu musore ararenze ahubwo , courage bro.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Iburasirazuba: Ubukangurambaga bwa “Warikingije?” busize abarenga 700 bemeye gukingirwa

Iburasirazuba: Ubukangurambaga bwa "Warikingije?" busize abarenga 700 bemeye gukingirwa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU