MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kuyobora umuturage udashonje biroroha-Meya Gasana

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
07/10/2026

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, avuga ko kimwe mu bintu by’ingenzi abayobozi bakwiye gushyira imbere ari uguharanira ko abaturage bahora bafite ibyo kurya, kuko kuyobora umuturage udashonje bituma gahunda za Leta zishyirwa mu bikorwa neza.

Meya Gasana yabigarutseho kuri uyu wa 7 Ukwakira 2026 mu kiganiro Waramutse Rwanda cya RBA ashimangira ko kubona ibiribwa bihagije ku muturage ari intwaro ikomeye mu miyoborere, kuko umuturage ubasha kubona ibyo kurya aba afite n’umwanya wo gutekereza ku iterambere rye no gukurikira gahunda z’Igihugu.

Yagize ati: “Kuyobora umuturage udashonje byorohera Umuyobozi uwo ari we wese, intwaro ikomeye yo Kuyobora abaturage ni uguharanira ko abaturage bahora bafite ibiribwa, iyo ufite abaturage bafite ibiryo no kubayobora birakorohera, uribaza uri mu nteko z’abaturage, abaturage bose bakubwira bati turashonje, icyo gihe nta kindi wababwira ngo bakumve, nta gahunda ya Leta wabajyanamo ngo bagukurikire.”

Meya Gasana  akomeza agira ati: “Gufasha abaturage kubona ibyo kurya bagasagurira isoko bakabona amafaranga ni ikintu buri Muyobozi wese cyane cyane abo mu nzego z’abanze guhera mu Kagari, Umurenge, ndetse n’Akarere bagomba kwitaho.”

Akarere ka Gatsibo ari kamwe mu turere tuza imbere mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, mu myaka itanu ishize, umusaruro w’ibihingwa byatoranyijwe wagiye wiyongera ibintu bitanga icyizere ku mutekano w’ibiribwa ndetse no ku bushobozi bw’abaturage bwo kubona amafaranga binyuze mu buhinzi.

Ku gihingwa cy’umuceri, umusaruro wavuye kuri toni 4.5 kuri hegitari ugera kuri toni 7 kuri hegitari. Ku bigori, umusaruro wavuye kuri toni 4 kuri hegitari ugera kuri toni 6 kuri hegitari. Naho ku gihingwa cy’urutoki, umusaruro wavuye kuri toni 15 kuri hegitari, kuri ubu ugeze kuri toni 25 kuri hegitari.

Iri zamuka ry’umusaruro ntirigarukira ku buhinzi gusa, kuko n’ubworozi bwagize uruhare mu kongera ibiribwa n’amafaranga abaturage babona. Aborozi bishimira ko umukamo wazamutse, aho umusaruro w’amata wavuye kuri litiro ibihumbi 35 ku munsi ukagera kuri litiro ibihumbi 60 ku munsi.

Ibi bivuze ko mu gihe abaturage bashoboye kongera umusaruro w’ibiribwa n’ibikomoka ku bworozi, bagira amahirwe yo kubona ibyo kurya no kugira ibyo basagurira isoko, bityo bakabona amafaranga abafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.

Ku buyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi ni ingenzi mu kubaka umuturage ushoboye kubona ibyo kurya no kwiteza imbere, ari na byo Meya Gasana agaragaza nk’umusingi w’imiyoborere myiza.

Kuri we, umuyobozi ufite abaturage bafite ibyo kurya aba afite n’urufatiro rukomeye rwo kubafasha gushyira mu bikorwa gahunda za Leta no gukomeza ibikorwa bigamije iterambere ryabo.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Igororero rya Rwamagana ryashimiwe ku bufatanye mu gufasha abaturage
Abagore

Igororero rya Rwamagana ryashimiwe ku bufatanye mu gufasha abaturage

07/10/2026
Abasirikare bakuru ba Malawi basuye u Rwanda mu rugendoshuri 
Amakuru

Abasirikare bakuru ba Malawi basuye u Rwanda mu rugendoshuri 

07/10/2026
Ngoma: Inzira z’abafite ubumuga ku nyubako za Leta zashyizwe mu byihutirwa mu igenamigambi
Amakuru

Ngoma: Inzira z’abafite ubumuga ku nyubako za Leta zashyizwe mu byihutirwa mu igenamigambi

07/10/2026
Rwamagana: Ababyeyi basabwe kongera uruhare rwabo muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri
Uburezi

Rwamagana: Ababyeyi basabwe kongera uruhare rwabo muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri

06/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Igororero rya Rwamagana ryashimiwe ku bufatanye mu gufasha abaturage

Igororero rya Rwamagana ryashimiwe ku bufatanye mu gufasha abaturage

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU