Ikiraro cya Kanyonyomba cyo mu muhanda Ngoma-Bugesera cyacitse gitembanwa n’amazi ku buryo kugisana bitagishobotse, ahubwo bisaba kucyubaka bundi bushya.
Mu mpera z’icyumweru gishize, MUHAZIYACU yabagejejeho inkuru ivuga ko Umuhanda Ngoma-Bugesera utakiri nyabagendwa bitewe nuko ikiraro cya Kanyonyomba kiri mu Murenge wa Gashora mu mahanda Ngoma-Bugesera cyacitse, ubuhahirane bugahita buhagarara.
Icyo gihe hari hashize iminsi itatu Akarere ka Bugesera kabujije abantu kunyura kuri iki kiraro kuko nubwo cyagaragaraga nk’ikikiriho, cyari cyarangiritse, kiregetse, kuko amazi y’umwuzure yari yasenye amabuye cyari cyubatseho.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard avuga ko kuri uyu wa mbere ari bwo amazi y’umwuzure yajyanye iki kiraro burundu, nyuma y’aho hari hamaze gukorwa inyigo igamije kureba uko cyasanwa byihuse.
Yakomeje avuga ko inyingo yo kugisana yari yatekerejweho itagishobotse. Ubu, ngo hari guteganywa uburyo hakubakwa ikindi bundi bushya.
Yagize ati: “Na cya kiraro cyari gihari cyatwawe, ubu ni ikiyaga gusa gihari. Inyingo twari twakoze kugira ngo tube twagisana kifashishwe, zose zataye agaciro. Ubu nibwo tugiye gukora indi nyigo y’ikintu kidahari.”
Bivugwa ko imbarutso y’iyangirika ry’iki kiraro cya Kanyonyomba ari umwuzure w’amazi menshi kandi afite imbaraga ava hirya no hino mu gihugu yuzuye umugezi w’Akagera, akarenga akagera n’ahari iki kiraro mu kibaya cya Gashora.
Aho ikiraro cya Kanyonyomba cyari giherereye ni ku ruhande rw’Umurenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, hejuru y’Umugezi wa Kanyonyomba mu Kibaya cy’Akagera, gihuza Bugesera n’Akarere ka Ngoma, Umurenge wa Rukumberi.
Umuhanda Ngoma-Bugesera usanzwe ufasha cyane mu buhahirane, ahanini mu bwikorezi bw’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi byiganjemo ibiva turere ka Ngoma na Kirehe, ukaba n’inzira ya hafi igera mu Mujyi wa Kigali.







Ibitekerezo 2