MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ibintu icumi wakora n’ibyo utakora mu gihe wambaye agapfukamunwa

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
06/05/2020
Tumwe mu dupfukamunwa twatangiye gukorerwa mu Rwanda (Ifoto:RBA)

Tumwe mu dupfukamunwa twatangiye gukorerwa mu Rwanda (Ifoto:RBA)

Kuva tariki 14 Werurwe 2020 mu Rwanda hatangajwe umuntu wa mbere wagaragaweho icyorezo cya Coronavirus bituma hafatwa ingamba zikomeye zirimo guhagarika ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi nk’insengero, amasoko ndetse abanyarwanda basabwa kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Tariki ya 22 Mata inganda 26 zemerewe gukora udupfukamunwa nk’imwe mu ntwaro yo kwifashisha kurwanya iki cyorezo mu baturage, izi nganda zasabwe gukora udupfukamunwa miliyoni esheshatu nibura mu byumweru bibiri.

Kwambara udupfukamunwa bigamije kugabanya ikwirakwira ry’udukoko dushobora kwanduzanya hagati y’umuntu urwaye Coronavirus n’undi utayirwaye. Buri muturarwanda wese ugiye gusohoka mu rugo asabwa kwambara agapfukamunwa kugira ngo yirinde arinde n’abandi.

Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti, Rwanda FDA gitangaza ko agapfukamunwa kakorewe mu Rwanda katagomba kurenza amafaranga 500 kandi kakaba gafunze neza kuburyo gafungurwa n’umuntu ukaguze.

Ibyo wakora n’ibyo utakora mu gihe wambaye agapfukamunwa

1.Ambara agapfukamunwa igihe cyose uri mu bandi

2.Ibuka ko agapfukamunwa gakozwe mu mwenda kambarwa amasaha atandatu gusa, nyuma y’icyo gihe kagomba guhindurwa

3. Igihe agapfukamunwa kawe gakozwe mu mwenda kanduye; kamese, ukanike ugatere ipasi

4.Igihe wambaye agapfukamunwa, twikira isura yawe uhereye ku zuru, kugera munsi y’akanwa

5.Gira nubura udupfukamunwa tubiri kugira ngo ubone ako wambara igihe wameshe akandi

6.Wikuramo cyangwa ngo umanure agapfukamunwa igihe ugiye kuvuga, gukorora cyangwa kwitsamura

7.Wikwikorakora mu isura cyangwa ku munwa igihe cyose wambaye agapfukamunwa

8.Wigurira udupfukamunwa aho ubonye hose; gurira muri farumasi,amaguriro magari ( Supermarkets) n’ahandi hemejwe na Rwanda FDA

9.Zirikana ko agapfukamunwa gacuruzwa gapfunyitse, wikigera ngo ugasubize umucuruzi

10.Uramenye! Witiza undi muntu uwo ariwe wese agapfukamunwa kawe!

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA gitangaza ko abaturarwanda bagomba kwirinda kuba bavanga udupfukamunwa n’indi myanda isanzwe yo mu rugo, abantu bakaba basabwa kwambara udupfukamunwa kugira ngo bibafashe kwirinda iki cyorezo cya Coronavirus

 

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo-Nyagatare: Imyaka yo mu gishanga cya Rwangingo yangijwe n’imyuzure

Gatsibo-Nyagatare: Imyaka yo mu gishanga cya Rwangingo yangijwe n'imyuzure

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU