Imvura nyinshi yaguye mu minsi mike ishize yatumye amazi arengera icyuzi cya Rwangingo cyo mu Karere ka Gatsibo, maze byangiza imwe mu myaka iri mu gishanga cya Rwangingo gihuriweho n’uturere twa Gatsibo na Nyagatare.
Ibi byangije imyaka irimo umuceri, ibigori, soya n’ibishyimbo bihinze muri iki gishanga kiri ku buso busaga hegitari 900, izirenga hegitari 600 muri zo zikaba ziherereye ku Karere ka Nyagatare.
Mu buso buri ku ruhande rw’Akarere ka Nyagatare harimo ubutuburirwamo imbuto z’ibigori, soya n’ibishyimbo, kandi ngo hari ibyari bikiri bito, bikaba ari na byo byangiritse, birimo n’ibishobora kudahembuka.
Naho muri hegitari 321 ziri ku ruhande rw’Akarere ka Gatsibo mu mirenge ya Ngarama, Gatsibo, Gitoki na Kabarore, hegitari 260 muri zo zihingwamo umuceri, ubu warugeze mu gihe cyo gusarurwa.
Umuyobozi wa koperative y’abahinzi bakoresha igishanga mu ruhande rw’Akarere ka Nyagatare, Kalisa Eugene, yavuze ko bari barahinze ibyiganjemo ibigori, ariko iyi myuzure ikaba ibateje igihombo, ngo hashobora gusarurwa nka 40 ku ijana by’umusaruro wari witezwe.
Ubusanzwe igishanga cyari kigenewe guhingwamo umuceri, ariko amazi yari mu cyuzi yari yabaye make ku buryo atashoboraga kuhira igishanga cyose uko bikwiye, bituma ubuso bunini bushyirwamo ibindi bihingwa.
Igishanga mu ruhande rw’Akarere ka Nyagatare kiri mu mirenge ya Katabagemu na Karangazi.
Uyu muyobozi w’iyi koperative yitwa “Rwangingo Rice Growers”, yavuze ko gutubura imbuto nubwo byunguka baba bashoyemo menshi kurusha ubuhinzi busanzwe, kuko ngo ashobora gushora amafaranga miliyoni muri hegitari aho umuhinzi w’ibigori usanzwe ashobora gushora amafaranga atarenze ibihumbi 400.
Kalisa avuga ko bakomeje gusaba Leta gutunganya imiyoboro ivana amazi mu cyuzi iyajyana mu mirima, kuko idakoze neza, ikaba ari na yo ituma imirima irengerwa cyane itakagombye.
Yagize ati: “Nubwo tuvuga ngo duhinga mu gishanga, duhinga mu nkengero zacyo, imiyoboro minini iramutse icukuwe amazi ntiyakwangiza imyaka bene kariya kageni.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Manzi Theogene, avuga ko Leta yakoresheje amafaranga asaga miliyari umunani hagati y’umwaka wa 2015-2017 mu gutunganya igishanga cya Rwangingo.
Imvura yaguye muri iyi minsi yari irengeje ikigero gisanzwe, gusa Manzi avuga ko n’ikibazo cy’imiyoboro y’amazi “itaranogejwe” kizwi, kandi ngo kizakemurwa mu bihe biri imbere.
Manzi avuga ko hari itsinda ryashinzwe gukusanya umusanzu wa buri muhinzi mu gihe cy’isarura, aya mafaranga akaba yari agenewe kubungabunga icyuzi, ngo bakabaye bakora uruhare rwabo mu gutunganya imiyoboro imwe n’imwe.
Ati: “Biri amahire kuko Leta yazanye gahunda y’ubwishingizi bw’imyaka, imirima yose y’umuceri yari iri mu bwishingizi.”
Ibi bivuze ko abahinzi bahuye n’ikibazo cyo kurengerwa kw’imyaka bazabasha kugira uburyo basubizwa igishoro bakoresheje.
Gusa ngo bake bahinga indi myaka mu gishanga cyo muri Gatsibo ngo nibo bafite ubwishingizi, ndetse n’umuyobozi w’abahinga Rwangingo mu ruhande ruri Nyagatare avuga ko nta bwishingizi bari bafite.
Ibindi bishanga byangiritse mu Ntara y’Iburasirazuba harimo; Icya Rurambi gihuriweho n’imirenge ya Mwogo na Juru mu Karere ka Bugesera, ndetse n’igishanga cya Ntende, gihuriweho n’imirenge ya Rugarama na Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo.








