MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Biyemeje kutajenjeka mu bikorwa biri muri gahunda y’imyaka itanu 

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
19/01/2025

Chairman y’Umuryango RPF Inkotanyi mu Karere ka Bugesera, Mutabazi Richard yibukije abanyamuryango ishingano bafite zo gufasha Chairman y’Umuryango ku rwego rw’Igihugu, Kagame Paul kugera ku ntego z’ibyo yemereye Abanyarwanda bamutoreye manda y’imyaka 5; abasaba kubiha uburemere no gushyira imbaraga mu kubigeraho.

Yabivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2025, nyuma yo gutorerwa uyu mwanya wo kuyobora uyu Muryango muri manda y’imyaka 5 iri imbere.

Mutabazi Richard yagaragaje ko ari ishema gutorerwa izi nshingano yizeza abamutoye kuzazuzuza neza.

Ati: “Ni ishema rikomeye kuri njyewe n’abo twatoranwe mu gihe nk’iki, mu mateka tugiriwe icyizere cyo kuba duhawe inshingano zo kuyobora umuryango RPF Inkotanyi ku rwego rw’Akarere. Inteko itora tubijeje ko icyizere cyitazaraza amasinde. Tuzi neza inshingano duhawe n’uburemere bwazo.“

Akomeza agira ati: “Tuzi icyerekezo cy’Umuryango wa RPF Inkotanyi, tuzi na gahunda ihari tugomba kwihutisha gushyira mu bikorwa no gufasha Nyakubahwa Chairman ku rwego rw’Igihugu kugira ngo bigerweho. Gahunda y’ibikorwa y’imyaka 5 ya 2024-2029 turayizi kandi irihuta.”

Mutabazi Richard yibukije kandi abanyamuryango ba RPF Inkotanyi kutajenjeka mu bikorwa biri muri gahunda y’imyaka 5, kugira ngo bazabashe kubigeraho.

Ati: “Turumva uburemere bisaba n’imbaraga tugomba gushyiramo, turumva ko nta kujenjeka. Kuyobora RPF ni ishema rikomeye, ariko nanone ni n’igitutu kandi cyiza( kubera ko tuzi uko akora (Kagame Paul), tuzi ko imvugo ye ko ari ingiro kandi ntabwo azakwirwa hose. Aho turi rero tugomba kugerageza kugera ikirenge mu cye tugakora ibyo yemereye abamutoye kugira ngo imbumbe yabyo mu Gihugu cyose ariyo azamurika ko yabagejejeho.”

Abatorewe kuyobora Komite Nyobozi y’Umuryango RPF Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Bugesera, harimo batatu (3) bagize biro, hakaba abakomiseri bane (4) ndetse na batatu (3) bazamukiye mu rugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi bongewe mu bagize Komite nyobozi ya RPF ku rwego rw’Akarere ka Bugesera.

Abatowe ni Mutabazi Richard wabaye Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi ku rwego rw’Akarere, Visi Chairman aba Kabalisa Gaspard, Umunyamabanga aba Mukeshimana Clothilde, Imiyoborere myiza aba Ruzindana Samuel, Imibereho myiza aba Uwimana Honorine, Ubukungu aba Sijyenibo Jean Damascene, Ubutabera aba Mushimiyimana Dative.

Mutabazi Richard, watorewe kuba Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Bugesera

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora
Amatora

NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Abaturage barasabwa kwirinda ikwirakwizwa ry’amafaranga y’amiganano

Kirehe: Abaturage barasabwa kwirinda ikwirakwizwa ry'amafaranga y’amiganano

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU