Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe burasaba abatuye muri aka karere kwirinda gukoresha no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano, bukibutsa ko uzafatirwa muri ibyo bikorwa byo kuyakwirakwiza azahanwa. Gusa bwemeza ko uzayabona akayerekana atazahanwa.
Ibi ubuyobozi bw’aka Karere bwabisabye abaturage nyuma ya siporo rusange yabaye kuri uyu wa 19 Mutarama 2025. Aho ubuyobozi bwagaragaje ko kuri ubu bwatangiye ibikorwa byo guhiga amafaranga y’amiganano, kandi uzajya ayabona akwiye kujya abigeza ku buyobozi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yagize ati: “Tumaze igihe dufata abantu bafite amafaranga y’amakorano hano iwacu. Bamwe usanga babihisha, wasanga baraguhaye amafaranga y’amakorano, ugatinya, ukavuga ngo bataza kumfata. Ubu turasaba ko nuramuka uyabonye ukayazana wowe nta kindi kibazo uzagira. Uzayazane uyatwereke ubundi dukurikirane abashobora kuba barayaguhaye cyangwa abayaguhangitse.”
Yakomeje asaba abaturage kujya babanza gushishoza mu gihe bahawe inoti, by’umwihariko iya bitanu, kuko ariho ubu butubuzi bwiganje.
Ati: “Mu gihe baguhaye amafaranga mujye mwitegereza, by’umwihariko inoti za bitanu.”
Na bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa MUHAZIYACU bavuze ko batazi aya mafaranga y’amiganano, gusa bemera ko bagiye kujya bashishoza mu gihe bakiriye amafaranga.
Hafashimana Eliyezeri utuye mu Murenge wa Kirehe yagize ati: “Ayo mafaranga ntabwo ndayabonaho, ariko numva bayavuga. Gusa mba numva ari amafaranga atujuje ubuziranenge. Gusa ubu mbere yo kwakira amafaranga nzajya mbanza menye neza, by’umwihariko inoti za bitanu.”
Mwubahamana Léonie yagize ati: “Amafaranga y’amakorano ntabwo ndayabona ariko ndayumva, aba ari amafaranga bafashe inoti bakayipirata. Gusa ubu tugiye gushishoza tumenye amafaranga baduhaye ko atari amiganano.”
Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 269 ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.
Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi ariko atarenze miliyoni icumi.






