Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwahaye abahuzabikorwa b’Urwego rwunganira Akarere mu by’umutekano (DASSO) bo ku rwego rw’imirenge 15 igize aka karere kugira ngo zibafashe koroshya ingendo zabo mu gucunga umutekano w’abaturage ndetse no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Izi moto aba DASSO bahawe, bazishyikirijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gicurasi 2026 n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi muri aka Karere.
Bamwe mu bahawe izi moto bagarutse ku kamaro zigiye kubamarira ndetse bagaragaza ko zigiye gukuraho inzitizi bahuraga nazo mu kugera ku baturage.
Bahunde Jean Bosco ni Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Murenge wa Shyara yavuze ko imiterere y’umurenge akoreramo itoroshya ingendo bityo ko iyi moto igiye kubimufashamo.
Ati: “Umurenge wa Shyara ufite imiterere igoye ku buryo ingendo zaho zitoroha kugira ngo ugere mu bice byose by’uyu murenge. Rero ubu iyi moto bampaye izajya imfasha kuhagera ku buryo nta muturage uzajya adutabaza ngo dutinde kuko twabuze uburyo bwihuse bwo kuhagera.”
Umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego mu Karere ka Bugeserq, Ndirima Patrick na we ahamya ko hari imbogamizi aba DASSO bahuraga nazo kubera kubura uko bagera ku baturage byihuse.
Ati: “Hari ibikorwa byinshi bihungabanya umutekano DASSO yamenyaga ariko ukurikije ubunini bw’Umurenge bikaba bitamworohera kujyayo. Tubona rero amakuru baduhaga hari igihe yazaga atuzuye kuko yabajije na we kuri telefone; uwo yabajije na we yabajije undi atabashije kugerayo. Tubonye rero ari byiza ko yajya aduha amakuru yagezeho, nibwo twiyambaje ubuyobozi bw’Akarere tubwereka imbogamizi zo kutabona amakuru ngo tuyabonere ku gihe ngo badufashe kubona izi moto.”
Ndirima kandi yiteze impnduka mu kazi ka DASSO nyuma yo guhabwa moto ku bakorera mu mirenge.
Ati: “Impinduka turaziteguye, ubu nta rwitwazo ngo ikintu cyabaye aha sinashoboye kugerayo; kuko uburyo bwo kugerayo ubu bwabonetse. Twizeye ko tugiye kubonera amakuru ku gihe ndetse n’icyo dukeneye kujya kugenzurayo kikagenzurwa ku gihe na serivisi cyangwa gutabarwa umuturage akabibonera ku gihe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard na we yagaragaje impamvu Akarere kahisemo gufasha aba DASSO kubona izi moto, asobanura ko biri mu murongo wo korohereza abaturage kubona serivizi.
Ati: “Ubuyobozi bw’Akarere bujya kubiterereza bwarebye uko abaturage bakwiye kugerwaho ngo bahabwe serivisi nziza ku gihe. Rero izi moto aba DASSO bazihawe kugira ngo zibafashe kugera ku muturage kuko ikigenderewe ni ukorohereza umuturage. Icyo tubitezeho rero ni uko mu nshingano bakoraga, umusaruro uziyongera kubera ko imbogamizi yari ihari irakemutse. Icya kabiri ni uko n’abazihawe ubu borohewe batazajya bavunika cyane kuko hari aho bajyaga n’amaguru.”
Izi moto aba DASSO bahawe zifite akaciro ka miliyoni umwe n’ibihumbi magana atandatu buri imwe (1,600,000 frw).
Ni moto kandi Akarere kabakiye ku nguzanyo aho kazajya kongera ku mushahara wabo amafaranga angana 100,000 Frw buri kwezi kuri muri mu DASSO kugira ngo bashobore kwishyura iyo nguzanyo no kubona lisansi yazo.








