Mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Kibungo hari kubakwa gare nshya igezweho izuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyari imwe na miliyoni 700; aho imirimo yo kubaka igice cya mbere cy’iyi gare irimbanyije ikaba igeze ku gipimo cya 90%.
Ni gare yitezweho kuzafasha Akarere mu cyerekezo igihugu cyihaye n’Intara y’ Iburasirazuba, cyo kugira ahantu abantu bategera hasobanutse, gutera imbere binyuze muri gahunda yo kuvugurura Umujyi, guteza imbere abakora ubucuruzi, kwinjiza umusoro ufasha mu bindi bikorwaremezo n’ibindi.
Bamwe mu batwara imodoka zitwara abantu bavuga ko iyi gare izakemura ikibazo cy’imodoka nyinshi zajyaga zibura aho zihagarara ndetse rimwe na rimwe ngo ugasanga zahagaze ahatemewe, ibintu bo bavuga ko wasangaga ari akajagari.
Umushoferi utwara abantu mu modoka rusange, Karimunda Djamali avuga ko bahuraga n’imbogamizi iyo bavaga i Kayonza baza i Ngoma, ati: “Urareba hano i Kibungo aho duhagarara ni kure ugereranije n’aho gare yahoze, umugenzi agusaba ko umusiga hano mu mujyi muri Santere umujyanye hepfo iriya ukabona biramubangamiye kuko ni kure, harabangamye, gusa iyi gare nirangira izakemura bene ibyo bibazo kuko hari n’igihe wahagararaga ahatemewe ku neza y’umukiriya ugasanga Polisi irakwandikiye.”
N’abagenzi batega imodoka rusange bavuga ko iyi gare nshya iri kubakwa izakemura ikibazo cy’imodoka nyinshi zajyaga zibura aho zihagarara ndetse rimwe na rimwe ngo ugasanga zahagaze ahatemewe, kandi ngo ugasanga biratwara amafaranga yandi yo gutega kuko aho gare babaye bayimuriye ari kure.
Uwitwa Tuyisenge Fred yagize ati: “Igihe abantu baza hano i Ngoma imodoka ziragenda zikaba nyinshi ugasanga zuzuye ahantu hose ngaho mu mujyi izindi muri iriya gare babaye bifashisha, hakabaho n’igihe ziza zigahagarara ahantu hatemewe, mbese ugasanga ni akajagari; gusa twizeye ko akavuyo kazo kagiye gukemuka n’abiteza imbere bagahanga imirimo hafi y’iyi gare nziza iri kubakwa.”
Umukozi ushinzwe ubugenzuzi ahari gukorerwa imirimo y’ubwubatsi bw’iyi gare nshya ya Ngoma, Niyomugabo Bonheur avuga ko ibi bikorwaremezo bizagirira akamaro ababikoramo bakabona amafaranga, ariko kandi ngo nibimara no kuzura abahatuye nibo bazaba aba mbere mu kubibyaza umusaruro.
Ati: “Nk’ubu urabona amazu yo gucururizamo hano i Ngoma azahita yiyongera ku buryo nimara kuzura abantu bazahita babona aho bacururiza. ”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yabwiye MUHAZIYACU ko iyi gare iri mu mishinga y’iterambere ry’umujyi wa Ngoma.
Yagize ati “Ibikorwa byo kubaka byaratangiye nubwo byatinzeho gusa mu minsi mike bazaba bakoreramo kuko igice cya mbere cyiri gukorwa vuba kandi byihuse, mu by’ukuri gare yari ihari ihora yuzuye amazi idasobanutse, gusa iyi gare nshya izafasha Akarere kacu kugira ngo tugire ibintu bigendanye n’igihe.”
Yongeyeho ko ikindi abaturage ba Ngoma bazategera ahantu heza hasobanutse batanyagirwa n’imvura cyangwa ngo bicwe n’ izuba, mu murongo mwiza wo gukorera ahantu heza hasobanutse.
Ni gare iri kubakwa ku bufatanye bw’Akarere na Jali Holdings isanzwe imenyerewe mu kubaka no gucunga gare zitandukanye hirya no hino mu gihugu. Ikaba iri kubakwa ahahoze gare ishaje munsi ya Sitade ya Ngoma.
Biteganyijwe ko izubakwa mu byiciro bibiri aho mu cya mbere hazubakwa Parking imodoka zizajya zifashisha mu gihe mu cya kabiri hazubakwa inzu igeretse kabiri izakoreramo abakata amatike, ikindi gice gikorerwemo ubucuruzi.
Iyi gare izaba ifite ibice bitatu birimo Parikingi izifashishwa n’imodoka ziyinjiramo, inzu y’ubucuruzi izaba igeretse kabiri izaba irimo ibiro by’abayikoreramo n’imiryango ireba muri kaburimbo izajya ikorerwamo ubucuruzi butandukanye.

















