MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Abaturage bibukijwe ko bakwiye kwita ku bikorwaremezo bahawe

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
28/01/2023

Abaturage bo mu Mudugudu wa Rugeyo. Akagari ka Kageyo, mu Murenge wa Mwili barasabwa kwita ku bikorwaremezo bahawe cyane cyane inzu batujwemo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwabibasabye kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’umuganda rusange usoza Mutarama 2023, mu gihe abaturage batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugeyo mu kagari ka Kageyo bagaragaza ko hari bimwe mu bikorwa bigaragara ko bimaze gusaza;  bizezwa ko bigiye gusanwa ariko nabo bibutswa ko bakwiye kubyitaho bakabibungabunga.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yagarutse kubyo nk’akarere bagiye gukorera aba baturage n’icyo nabo basabwa.

Ati: “Hari ikibazo kiri hano cyo kuvugurura, hari ushinzwe imyubakire ugiye kuza hano gukurikirana imyubakire no kuvugurura ibitaragenze neza, ni ukugira ngo tubijyanishe n’uko aha hantu hakwiye kuba hameze, ibi ntibikuraho inshingano zikomeye twe abaturage dufite guhabwa inzu ni ikintu kimwe ariko na none inshingano zacu ni ukubungabunga ibyo twahawe, umukuru w’igihugu yabahaye aho kuba n’ibindi bikorwaremezo ariko ibirebana n’uko ibi bikorwaremezo bizakoreshwa ni inshingano zanyu.”

Meya Nyemezi yakomeje abwira abaturage ko uwo bizagaragaraho ko atita kubyo yahawe agomba kubibazwa, aha kandi yagarutse ku ruhare rw’ubuyobozi bugomba kubaba hafi, bukabafasha gukurikirana no kwita ku bikorwaremezo bahawe.

Bamwe mu batuye mu mudugudu wa Rugeyo bemeza ko ibyo bazasanirwa bari baragerageje kubisana ubushobozi bukaba bucye nk’uko byemezwa na Rukaka Aron umusaza uri mu kigero cy’imyaka 85 mu ijwi risa nk’irinaniwe, yagize ati: “Birahenze dukora ibyo tubashije, zimwe muri izi nzu zirava, izindi imiryango n’imisarani imeze nabi, inzira z’imyotsi ntizikora.”

Undi muturage witwa Nikuze Esther ni umuturanyi w’abahawe inzu yemeza ko abahawe izi nzu bazi akamaro kazo,

Yagize ati: “Abaturage bacu bubakiwe amazu bagerageza kuyafata neza nk’iyo ari umusaza ubona asabye mudugudu ko bamuha umuganda bakamusanira inzu.”

Umudugudu wa Rugeyo ufite inzu z’icyitegererezo 76, ufite igikumba rusange kirimo inka 54,  izimaze kubyara ni 37.

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Kayonza

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari batangiye guhabwa moto

Nyagatare: Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari batangiye guhabwa moto

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU