MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Aborozi ba Rwimiyaga barasaba gufashwa gusukura Amadamu

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
24/06/2026

Aborozi bo mu Murenge wa Rwimiyaga, Akarere ka Nyagatare, barasaba ubuyobozi n’inzego bireba kubafasha gusukura ibidendezi by’amazi bizwi nk’amadamu (Valley Dams), bavuga ko byuzuyemo ibyatsi by’amarebe n’isayo bituma amazi agabanyuka cyane, ibintu bikomeje guteza ikibazo cyo kubona amazi yo kuhira inka mu gihe cy’izuba.

Muri iyi nkuru dukesha RBA, aba borozi bavuga ko nyuma y’uko Leta ishyizeho gahunda yo kurwanya kuzerereza amatungo no guteza imbere ubworozi bwa kijyambere, basabwe kororera mu biraro no gushaka uburyo bwo kubika amazi harimo kubaka Damu Shiti ku nzuri zabo.

Gusa ngo mu gihe cy’izuba, ayo mariba mato akunze gukama bikabasaba kwitabaza amadamu rusange kugira ngo babone amazi yo kuhira inka zabo. Ubu bavuga ko bafite impungenge kuko hari amadamu ane yamaze gukama bitewe no kudasukurwa.

Umwe mu borozi bo mu Murenge wa Rwimiyaga yavuze ko aya madamu asigaye adafite ubushobozi bwo kubika amazi nk’uko byahoze.

Yagize ati:“Aya madamu yuzuyemo amarebe n’ibindi byatsi bituma amazi agabanuka cyane kandi ari yo yadufashaga kubona amazi mu gihe cy’impeshyi, rero iyo adasukuwe birangira amazi akamye.”

Undi na we ati: “Iyo amadamu akamye natwe nk’aborozi turahangayika kuko inka zibura amazi kandi iyo inka idafite amazi ahagije n’umukamo uragabanuka cyane.”

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo, Kayumba John, yavuze ko koko aya madamu akwiye gusukurwa, ariko ashimangira ko aborozi nabo bafite uruhare rukomeye mu kuyabungabunga.

Yagize ati “Umworozi agomba kuba azi akamaro k’iyo damu hanyuma akayisibura kugira ngo ubunini bw’iyo damu bwiyongere, ariko rero uvuze ngo Leta yacukuye idamu ndetse ngo niyo izagaruka kurisibura ntabwo byaba ari byo, ibintu byose ni ubufatanye, niba Leta yakoze ikintu kimwe umworozi na we asabwa gukora ikindi; amarebe na yo aborozi bagomba kuyakuramo cyane ko atari ibiryo by’inka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Matsiko Gonzague avuga ko nk’Akarere iki kibazo bakizi ariko akaba anahumuriza aborozi ko hari andi madamu arimo gukorwa aho azatanga amazi ku borozi benshi ndetse hakaba hari na gahunda yo kuvugurura ayari asanzwe kugira ngo na yo yongere gukoreshwa.

Yagize ati “Turabizi ko hari amadamu akeneye kuvugururwa kandi ibikorwa byo kuyatunganya byaratangiye. Turateganya ko mu kwezi kwa cumi, igihe cy’imvura azaba yaramaze gutunganywa kugira ngo afate amazi ahagije azafasha aborozi.”

Yongeye ati: “Ntabwo twari twagera ku rwego rwo kubonera aborozi amazi ahagije mu nzuri, rero iyo hari igihe nk’iki cy’izuba icyo izi Valley damu zidufasha hashakwa imodoka zishobora kuvomera aborozi amazi zikayakura muri aya madamu zikayabazanira muri damu shiti zabo.”

Akarere ka Nyagatare kabarizwamo inka zirenga ibihumbi 220, aho ku munsi hakamwa litiro zisaga ibihumbi 72 mu gihe cy’izuba, naho mu gihe cy’imvura umukamo ugera hagati ya litiro ibihumbi 120-130 ku munsi.

Nubwo aka Karere gafatwa nk’igicumbi cy’ubworozi bw’amata mu Rwanda, aborozi bavuga ko hakiri urugendo rwo kongera umukamo kugira ngo babashe guhaza uruganda rw’Inyange rutunganya amata y’ifu, rufite ubushobozi bwo kwakira litiro zisaga ibihumbi 650 ku munsi.

Aborozi barasaba gufashwa gusukura amariba abafasha mu kubona amazi buhira inka zabo mu gihe cy’izuba bakuramo ibyatsi by’amarebe
Amariba amwe yajemo ibyatsi bizwi by’amarebe ndetse n’isayo bituma amazi agabanuka

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwazamutseho 20% mu mezi atatu ya mbere ya 2026

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwazamutseho 20% mu mezi atatu ya mbere ya 2026

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU