MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abikorera bari kuzuza inzu y’ubucuruzi ya Miliyari 1Frw mu mujyi wa Ngoma

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
27/08/2024

Abikorera bo mu Murenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma bishyize hamwe mu cyiswe ‘Ngoma Investment Group (NIG) bari kubaka inzu y’ubucuruzi igeretse muri uyu mujyi igeze ku kigero cya 90%, mu rwego rwo kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere no gukurura abashoramari.

ibikorwa byo kubaka inzu y’ubucuruzi y’abikorera byatangiye tariki 21 Gashyantare 2023 kuri ubu birarimbanije, iri kubakwa rwagati mu Mujyi wa Ngoma i Kibungo, bikaba byari biteganyijwe ko izuzura mu gihe cy’umwaka umwe, igice cya mbere cyigatwara miliyoni 500 z’Amanyarwanda; ni ukuvuga ko muri rusange inyubako yose izatwara Miliyari 1 na 200 Frw.

Igice cya mbere kizaba kigizwe n’ibyumba bigera kuri 20 ariko hateganyijwe kubakwa igice cya kabiri byanakunda igakomeza kuzamurwa n’aba bacuruzi 10 bishyize hamwe mu cyiswe Ngoma Investment Group, NIG.

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nyiridandi Mapambano Cyriaque, mu kiganiro cyihariye na MUHAZIYACU ababijwe impamvu ibikorwa rimwe na rimwe byo kuyubaka bihagarara kandi yari iteganyijwe kuzura mu mwaka umwe(igice cya mbere).

Yagize ati: “Inyubako ya NIC irahari iri gukorwa, ibikorwa mu minsi ishize hari ukuntu byari byabaye nk’ibihagarara dukorana nabo inama ariko ubu byarasubukuye, aho igeze ni bintu utabonesha amaso bari muri finisaje ariko n’ubu barahari bari mu mirimo ya nyuma, bagiye no gutangira gukora imbuga, koritire nivaho batangiye gukora imbuga nibwo inzu itangira kugaragara neza.”

Akomeza agira ati: “Inzu igeze hejuru y’ ikigereranyo cya 90% ibisigaye ni ugukora imirimo ya nyuma, amakuru dufitanye nabo ni uko batagomba kurenza ukwezi kwa cyenda cyereka bagize imbogamizi runaka ariko imirimo yarasubukuwe barimo barakora.”

“Mbonereho ko n’abandi NIC yatweretse ko ibyo twajyaga twibeshya ko Umujyi wa Kibungo ngo utuye ku gasozi ngo nta bibanza ifite; yatweretse ibishoboka ko ibibanza birahari iriya nzu uko ireshya, ni ukuvuga ngo twubatse tujya inyuma nk’uko nabo bubatse bigaragara yuko twabona inyubako nyinshi zitandukanye nkayo cyangwa ziyiruse.”

Yasabye abantu bafite ibibanza mu Mujyi n’inzu zishaje gutekereza byagutse bareba inyuma uko hangana bakahabyaza umusaruro mu kugira inyubako zitandukanye kandi zibereye ijisho ziberanye n’Umujyi wa Ngoma.

Nyiridandi Mapambano Cyriaque, Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu
Amakuru

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Imiryango irenga 500 yo muri Gatsibo na Nyagatare yavanwe mu makimbirane

Imiryango irenga 500 yo muri Gatsibo na Nyagatare yavanwe mu makimbirane

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU