Imiryango irenga 700 yo mu turere twa Nyagatare na Gatsibo yahuguwe ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, 540 muri yo ivanwa mu makimbirane binyuze mu mushinga BAHO wateguwe na RWAMREC ku bufatanye na Care International.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kanama 2024 ubwo mu Karere ka Nyagatare hasorezwaga umushinga BAHO/ indashyikirwa ukaba warumaze amezi 18 uhugura abaturage kuva mu makimbirane.
Kuva muri Gicurasi 2023 kugera muri Nyakanga 2024, iyi miryango yaretse ihohoterwa rikorerwa ku mubiri igera kuri 91,8% ivuye kuri 50%, ihohoterwa ryo ku gitsina ryavuye kuri 77% rigera kuri 92.9%, iribabaza imitekerereze riva kuri 77% rigera kuri 86,7% mu gihe irishingiye ku mitungo ryavuye kuri 21% rigera kuri 89,5%.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWAMREC Rutayisire Fidèle yavuze ko bishimira ibyo uyu mushinga wagezeho harimo gukura mu makimbirane imiryango 500 ndetse ihohoterwa rikaba ryaragabanutse ku kigero gisaga 90%.
Yavuze ko kandi abafashamyumvire bahuguwe bazakomeza kugira uruhare mu kwigisha abandi nabo bakazahinduka.
Bamwe mu baturage bahuguwe n’uyu mushinga bavuze ko wababereye umwanya mwiza wo gusobanukirwa n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu miryango yabo.
Mugisha Salomon wo mu Murenge wa Karangazi yagize ati ” Maze umwaka mpugurwa, icyo nigiyemo mu by’ukuri najyaga nkoresha umuco w’abanyarwanda ariko ngiye mu mushinga BAHO namenye kuringaniza ububasha bw’abashakanye, ikindi hari imirimo nahariraga umugore ariko ubu akora kimwe nkakora ikindi.”
Umubyeyi Albertine wo mu Karere ka Gatsibo wamaze umwaka ahugurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga yavuze ko yasobanukiwe icyo ihohoterwa ari cyo kandi byatumye twegerana n’abafasha bacu cyane. Yavuze ko kandi nta mbogamizi zihari kuko haje telefoni za make uwayigiguraga yateraga abandi ubushake bwo kuyigura.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Murekatete Juliet, yashimiye aba bafatanyabikorwa babafashije gukura imiryango mu makimbirane abizeza ko ibyo bakoze bazabikomerezaho.
Yagize ati” Tubanze dushimire abafatanyabikorwa twafatanyije muri uru rugendo, mu by’ukuri twafatanyije gukura imiryango mu makimbirane ndetse hanazaho n’ikoranabuhanga ku buryo tubona ko dusigaranye impamba ikomeye ndetse tugiye kwifashisha iyo miryango kwigisha iyo baturanye igifite amakimbirane.”
Uyu mushinga wakorewe mu Mirenge ya Karangazi na Katabagemu yo mu Karere ka Nyagatare n’Imirenge ya Remera na Kabarore yo mu Karere ka Gatsibo.Muri Karangazi na Katabagemu imiryango 270 yahuguwe ku rugendo rw’impinduka , 135 yatangije imirimo ibyara inyungu,105 yaguze amatungo magufi na 86 yongeye kubana neza nyuma yo gutandukana.
Hari kandi imiryango 64 yasubije abana mu ishuri bari bararivuyemo, imiryango 32 yasezeranye imbere y’amategeko, 29 yubatse ubwiherero bushya na 16 yavuguruye inzu babamo. Byose babikoze nyuma yo guhugurwa bagasobanukirwa ko bagomba kubana neza.
Kuva muri Gicurasi 2023 abagore bakorerwa ihohoterwa ryo ku mubiri no ku gitsina bavuye kuri 75% bagera kuri 93,7% mu gihe abagabo bakorerwa iri hohoterwa bavuye kuri 43% bagera kuri 89,7%.








