Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka zasoje amahugurwa yisumbuye ya gisirikare yari amaze amezi ane abera mu Kigo cy’Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare cya Nasho (BMTC Nasho) giherereye mu Karere ka Kirehe.
Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wabaye kuri uyu wa 23 Kamena 2026, witabirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, n’abayobozi batandukanye mu nzego z’umutekano.
Ubuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda -RDF bwatangaje ko uyu munsi aya amahugurwa yahawe Brigade y’abasirikare barwanira ku butaka Icyiciro cya 08. Mu mezi ane yamaze akaba yaribanze ku gutyaza ingabo ngo zihore ziteguye, bongererwa ubumenyi mu kuyobora no gukurikirana imyitwarire y’abasirikare; no kunoza amayeri y’ibikorwa njyarugamba.
Mu ijambo yagejeje ku basirikare barangije aya mahugurwa, Gen. Mubarakh Muganga yabashimiye umurava, ubushake n’ubwitange bagaragaje mu gihe cyose bamaze bahugurwa. Yavuze ko ubumenyi n’ubushobozi bungutse buzabafasha gusohoza neza inshingano zo kurinda Igihugu no guhangana n’ibishobora guhungabanya umutekano n’ubusugire bwacyo.
Yabasabye gukoresha neza amasomo bahawe aho bazoherezwa gukora, bakarangwa n’ubunyamwuga ndetse no gukomeza kubahiriza amahame n’indangagaciro biranga Ingabo z’u Rwanda.
Gen Mubarakh Muganga yanagejeje ku bitabiriye uyu muhango ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, washimye umuhate n’akazi gakomeje gukorwa n’Ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano mu kubungabunga amahoro n’umutekano by’Abanyarwanda.
Muri ubwo butumwa kandi, Perezida Kagame yashimiye by’umwihariko abasirikare barangije aya mahugurwa, agaragaza ko gukomeza guhugurwa no kongera ubumenyi ari imwe mu nkingi zituma RDF ikomeza kuba igisirikare gikora kinyamwuga kandi cyiteguye guhangana n’ibibazo by’umutekano bihindagurika uko ibihe bigenda.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yagaragaje ko aya mahugurwa afite uruhare runini mu gutegura abasirikare bashoboye guhangana n’imbogamizi z’umutekano z’iki gihe n’izishobora kuvuka mu gihe kiri imbere.
Yongeyeho ko, usibye ubumenyi bwa tekiniki n’amayeri ya gisirikare bahawe, aba basirikare banongerewe ubushobozi mu bijyanye n’imyitwarire myiza, ubunyangamugayo, ikinyabupfura n’ubunyamwuga, byose bikaba bifatiye ku ndangagaciro n’amahame agenga Ingabo z’u Rwanda.
Yasoje abasaba gukomeza kurangwa n’imikorere myiza no gushyira mu bikorwa ubumenyi bungutse kugira ngo barusheho gusohoza neza inshingano bahawe zo kurinda Igihugu n’abaturage.









