MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abasenateri batowe mu Ntara n’Umujyi wa Kigali bamenyekanye

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
17/09/2024

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC yatangije by’agateganyo ibyavuye mu matora y’Abasenateri batorwa mu Ntara n’Umujyi wa Kigali aho abarimo Nyinawamwiza Laetitia, Umuhire Adrie, Bideri John Bonds, Mureshyankwano Marie Rose na Nyirasafari Esperance bagize amajwi menshi kurusha abandi.

Ibi NEC yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, tariki 16 Nzeri 2024 ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yahoze ari Twitter.

Ibi yabitangaje mu gihe mu Gihugu hose habaye amatora y’Abasenateri 12 batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu mu Ntara n’Umujyi wa Kigali ku bwitabire bwa 92.02%.

Bitewe n’imiterere y’imitegekere y’Igihugu, Umujyi wa Kigali hatorwa Umusenateri umwe, Intara y’Amajyaruguru babiri, Amajyepfo batatu, Iburengerazuba batatu n’Iburasirazuba batatu.

NEC yatangaje ko igikorwa cyo kubarura amajwi cyatangiye Saa Saba z’amanywa(13h00), hakurikiraho guhuza amajwi.

Iby’agateganyo bigaragaza ko Abasenateri batowe ari aba bakurikira:

Mu Ntara y’Iburasirazuba: Bideri John Bonds yatowe n’amajwi 317 n’ijanisha rya 80,46%, akurikiwe na Mukabaramba Alvera n’amajwi 301 n’ijanisha rya 76,40%, Nsengiyumva Fulgence afite amajwi 270 n’ijanisha rya 68,53%.

Intara y’Amajyaruguru: Nyinawamwiza Laetitia afite amajwi 246 n’ijanisha rya 73.00%, Rugira Amandin afite amajwi 211 n’ijanisha rya 62,61%.

Intara y’Amajyepfo: Umuhire Adrie afite amajwi 300 n’ijanisha rya 70,42%, akurikirwa na Uwera Pelagie ufite amajwi 268 n’ijanisha rya 62,91%, Cyitatire Sosthène afite amajwi 263 n’ijanisha rya 61,74%.

Intara y’Iburengerazuba: Mureshyankwano Marie Rose ayoboye abandi n’amajwi 286 n’ijanisha rya 74,68%, Havugimana Emmanuel afite amajwi 266 n’ijanisha rya 69,45%, Niyomugabo Cyprien afite amajwi 260 n’ijanisha rya 67,88%.

Naho mu Mujyi wa Kigali, Nyirasafari Esperance yahize abandi n’amajwi 63 ku ijanisha rya 55,26% aba yongeye no gutorerwa gusubira muri Sena.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2024 biteganyijwe ko hazatorwa abasenateri babiri, aho umwe atorwa mu mashuri makuru na Kaminuza bya Leta n’undi agatorwa mu byigenga.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora
Amatora

NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Hegitari 1,600 z’urutoki zigiye kujya zivugurwa buri mwaka

Ngoma: Hegitari 1,600 z’urutoki zigiye kujya zivugurwa buri mwaka

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU