MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abantu basabwe kwirinda icyabangamira Tour du Rwanda 2025

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
22/02/2025

Polisi y’u Rwanda yasabye Abaturarwanda kwirinda ikintu cyose cyabera imbogamizi isiganwa ry’amagare rizazenguruka u Rwanda, mu turere 23, ahareshya n’ibirometero 804 muri Tour du Rwanda 2025.

Kuva kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2025, mu Rwanda hazatangira isiganwa mpuzamahanga ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ ku nshuro ya 17 rizabera mu turere dutandukanye tw’Igihugu.

Iri siganwa rizatangirira mu mujyi wa Kigali by’umwihariko kuri Stade Amahoro, ahakazakinwa agace kazwi nka Prologue kazaba kareshya na Kirometero enye, aho buri mukinnyi azaba ahatana ku giti cye, hakarebwa igihe yakoresheje.

Agace ka mbere (Gicumbi-Kayonza) kazatangirira mu Karere ka Gicumbi ahazwi nko mu Rukomo, bakazanyura ahitwa Ngarama berekeza mu Karere ka Nyagatare bazakomeza bagaruka mu Karere ka Gatsibo, bakazasoreza mu Karere ka Kayonza, bakoze intera ya Kirometero 158.

Agace ka kabiri ni Kigali-Musanze, Musanze-Rubavu kareshya n’ibirometero 121.3, akandi gace ni Rubavu-Karongi kareshya na kirometero 95.1, ndetse n’akandi gace ka Rusizi-Huye kangana na kirometero 144 .

Agace kandi kazakoreshwa ni akazatangirira mu Karere ka Nyanza-Kigali (Canal Olympia) kareshya na kilometero 131.5 nyuma y’uko umuhanda Nyanza-Bugesera-Kigali ushyizwemo kaburimbo uzakoreshwa ku nshuro ya mbere muri Tour du Rwanda; naho agace ka nyuma kazazenguruka mu Mujyi wa Kigali kiswe Kigali Convention Center – Kigali Convention Center kangana nk’ibirometero 73,6 Km.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yasabye abafana kuzashyigikira irushanwa mu ituze n’umutekano, birinda icyabangamira abasiganwa cyangwa kikabateza impanuka.

Yagize ati: “Isiganwa ry’amagare iyo riba nk’uko tubibona no ku yindi mikino isanzwe ihuza abantu, haba hari abafana benshi baryitabiriye, aho usanga ku mihanda hari umubare munini w’abantu baryishimiye, aho rinyura mu mijyi, amasanteri y’ubucuruzi no mu bice by’icyaro hirya no hino mu Gihugu.”

Yakomeje ati: “Turasaba abazaba bari ku mihanda bakurikirana isiganwa, guhagarara ahitaruye inkengero z’umuhanda, kwirinda gusiga abana bato bonyine hafi y’umuhanda no kwirinda kwambukiranya umuhanda mu gihe amagare n’ibinyabiziga bigize isiganwa byatangiye gutambuka kuko abakinnyi bakoresha umuvuduko uri hejuru ushobora kutamenya igihe bakugereyeho.”

Impinduka ku ikoreshwa ry’imihanda izifashishwa n’isiganwa

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko imihanda imwe n’imwe izaba ifunze ku rujya n’uruza mu gihe ikoreshwa n’abasiganwa, asaba abatwara ibinyabiziga kuzihanganira izi mpinduka.

Yavuze ati: “Imihanda imwe n’imwe izafungwa by’igihe gito kugira ngo isiganwa ribashe kugenda neza. Abazaba bayikoresha barasabwa kuzategereza bihanganye kugeza igihe yongeye kuba nyabagendwa cyangwa bagakoresha indi mihanda iyishamikiyeho bazerekwa n’abapolisi bazaba bahari.”

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026
Gatsibo: Abatekereza ko impinduka mu buyobozi ari amahirwe yo gukora ibibi baraburirwa
Amakuru

Gatsibo: Abatekereza ko impinduka mu buyobozi ari amahirwe yo gukora ibibi baraburirwa

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Umuhanda wa Mayange-Gakamba wasanwe

Bugesera: Umuhanda wa Mayange-Gakamba wasanwe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU