MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Umuhanda wa Mayange-Gakamba wasanwe

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
23/02/2025

Binyuze mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare, abaturage b’Umurenge wa Mayange bakoranye n’Abajyanama mu nama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, bisaniye umuhanda w’umugenderano ureshya na kirometero enye (4), wongera kuba nyabagendwa nyuma y’igihe kirekire warangiritse.

Umuganda wo gusana uyu muhanda wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2025, uhuzwa no kutangiza Icyumweru cy’Umujyanama mu Karere ka Bugesera, aho abajyanama b’Akarere bifatanyije n’abaturage muri uwo muganda.

Abaturage bishyimiye ko uyu muhanda wongeye kuba nyabagenda, nk’uko Muturende Phelomene utuye mu kagari ka Gakamba abigarukaho, ati: “Twabyakiriye neza cyane kubona inzego z’akarere zose zimanuka bakaza gukorana natwe umuganda, kandi twishimye kubera ko twakoranye n’abayobozi bacu uyu muhanda wacu. Rero uyu muganda wagize akamaro kanini cyane kuko wari ufite ibinogo byinshi n’imodoka zacagamo zigaheramo.”

Zimurinda Jean Pierre wo mu Kagari ka Kagenge na we yagize ati: “Twishimiye ko igikorwa cy’umuganda cyateguwe neza kikaba kitugiriye akamaro kanini, kuko uyu muhanda wari warangiritse ariko Akarere kazanye imbaraga turafatanya tubona twongeye kubona umuhanda wacu ari nyabagendawa, kandi batwijeje ko bazarushaho kuwukora birambye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yashimiye abagize uruhare mu ikorwa ry’uyu muhanda, o

Ati: “Turashimira ubufatanye bw’abaturage n’izindi nzego mu gikorwa cyo gukora umuhanda, ndetse n’abitanze bakazanamo amamodoka n’imashini n’ubundi bumenyi. Turashimira Polisi y’u Rwanda bifatanyije natwe bakazirikana ko umutekano utangirira mu mibereho n’ibituma tubaho neza bigatuma umutekano wacu ugerwaho, kubera ko uyu muhanda ari mubi hakaba habaho impanuka n’ubundi umutekano wacu uba wahungabanye.”

Umuhanda wa Mayange-Gakamba ureshya na kirometero zisaga enye (4) ukaba uhuza utugari twa Kibirizi, Gakamba na Kagenge, ukaba unahura n’umuhanda munini wa kaburimbo Kigali-Nemba; ndetse ukaba umwe mu mihanda ikora ku kibuga cy’indege kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera.

Mutabazi Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Etoile de l’Est yatsinze Unity SC itangira ubufatanye na BK Insurance

Etoile de l'Est yatsinze Unity SC itangira ubufatanye na BK Insurance

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU