Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwakatiye igifungo cya burundu Hakizimana Jean Luc uzwi nka Shehe, umugore we Musengimana Claudine, Nzabonimana Thierry na Isumbabyose Jack (Sudi), nyuma yo ku bahamya uruhare mu rupfu rwa Mukaremezi Saverine wishwe akajugunywa mu cyobo kiri murugo rw’umuhungu we mu Murenge wa Mutenderi, Akarere ka Ngoma.
Iki cyemezo cyasomwe mu ruhame kuri uyu wa 9 Kamena 2026, nyuma y’uko Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko aba bane bahanishwa igifungo cya burundu kubera uruhare rwabo muri ubu bwicanyi bwabaye ku wa 1 Gicurasi 2026.
Mu isomwa ry’urubanza, urukiko rwagaragaje ko rwashingiye ku bimenyetso bitandukanye birimo ubuhamya bw’abaregwa ubwabo, ubutumwa bwo kuri WhatsApp, ubuhamya bw’abatangabuhamya ndetse n’ibyagaragajwe n’iperereza.
Urukiko rwavuze ko ibiganiro byabaye hagati ya Hakizimana Jean Luc n’umugore we Musengimana Claudine kuri WhatsApp byagaragaje ko bari bazi neza ko Mukaremezi Saverine yari akiri muzima nyuma yo kujugunywa mu cyobo ndetse bakaba baragize uruhare mu guhisha ayo makuru.
Rwagaragaje kandi ko Hakizimana Jean Luc yemeye ko yumvise nyina ataka nyuma yo kumujugunya mu cyobo, ndetse ko n’umugore we Musengimana Claudine na Isumbabyose Jack bumvise ayo majwi. Nubwo byari bimeze bityo, nta n’umwe watanze amakuru cyangwa ngo agire icyo akora ngo atabarwe.
Ku ruhande rwa Isumbabyose Jack, urukiko rwavuze ko nubwo nta bimenyetso byagaragazaga ko yagize uruhare mu gutegura umugambi wo kwica Mukaremezi, yemeye kubaka no gupfundikira icyobo yari arimo kandi yumvise ataka, bityo ko na we yagize uruhare mu rupfu rwe.
Urukiko rwashingiye kandi ku buhamya bwa Hakizimana Jean Luc wavuze ko Nzabonimana Thierry ari we wamunize mbere yo kumujugunya mu cyobo, ndetse ko nyuma bombi banyoye inzoga banatekereza uburyo bwo guhisha umurambo.
Ubuhamya bwatanzwe n’umuyobozi w’umudugudu, Sinabubaraga Emmanuel, na bwo bwagaragaje ko Mukaremezi yakuwe muri icyo cyobo ari muzima, ariko aza gupfa nyuma yo kugezwa hejuru.
Urukiko rwanzuye ko Nzabonimana Thierry, Hakizimana Jean Luc na Musengimana Claudine bafatanyije gucura no gushyira mu bikorwa umugambi w’ubwicanyi, mu gihe Isumbabyose Jack yagize uruhare mu gukomeza uwo mugambi no kudatabara uwari ugifite ubuzima.
Hashingiwe ku ngingo ya 107 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ndetse no ku murongo watanzwe n’Urukiko rw’Ubujurire mu rubanza rwa Mukomeza Calixte rwaciwe mu mwaka wa 2023, urukiko rwemeje ko uburemere bw’iki cyaha busaba igihano cya burundu.
Rwemeje ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro, ruhamya Hakizimana Jean Luc, Musengimana Claudine, Nzabonimana Thierry na Isumbabyose Jack icyaha cy’ubwicanyi, rubakatira bose igifungo cya burundu.
Bamwe mu baturage bitabiriye isomwa ry’urubanza baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko banyuzwe n’icyemezo cy’urukiko, bavuga ko uburemere bw’icyaha cyakozwe bwari bukwiye guhanishwa igihano gikomeye.
Nzabamwita Aliane yagize ati: “Iki gihano tucyakiriye neza turakishimiye, iyo babashyira ku myaka byari kutubabaza, na burundu ntihagije ahubwo iyo babica bakavaho, umuntu ufata umubyeyi we akamuvutsa ubuzima ngo ni amafaranga akirengagiza ko yamubyaye, birababaje pe, burundu ntihagije bazarebe ikindi gihano babaha.”
Abireba Felix na we yagize ati: “Iki gihano cya burundu baragikwiriye, bakwiye gukuramo isomo kuko ibyo bakoze birababaje, twumvaga twebwe babica, ariko nta kundi, ibintu bakoze ntibishoboka, ubu bagiye kurya ibiryo bya Leta batuje kandi undi yarapfuye. Umukecuru yaje abagana baramwica, birababaje.”
Inkuru yabanje: Ubushinjacyaha bwasabiye Hakizimana na bagenzi be bakekwaho kwica nyina igifungo cya burundu






