MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ubushinjacyaha bwasabiye Hakizimana na bagenzi be bakekwaho kwica nyina igifungo cya burundu

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
03/06/2026

Ubushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Ngoma bwasabiye Hakizimana Jean Luc uzwi nka Shehe, umugore we Musengimana Claudine, Isumbabyose Jack na Nzabonimpa Thierry gufungwa igifungo cya burundu, nyuma yo kubashinja kugira uruhare rutaziguye mu gikorwa cyo kwica bagata mu cyobo Mukaremezi Saverine bapfa miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi, byabaye mu rubanza rwabereye mu ruhame, mu Murenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma kuri uyu wa 2 Kamena 2026, ni urubanza rwatangiye mu masaha ya saa 15:00’.

Urukiko rwabajije abashinjwa niba baburana bemera icyaha, cyangwa se bagihakana, maze babiri aribo, Hakizimana Jean Luc na Nzabonimana Thierry baburanye bemera icyaha, mu gihe Musengimana Claudine na Isumbabyose Jack bo baburanye bahakana kugira uruhare muri uru rupfu.

Urupfu rwa Mukaremezi Saverine rwamenyekanye ku itariki ya 1 Gicurasi 2026, ubwo yasangwaga mu cyobo kiri mu rugo rw’umuhungu we Hakizimana Jean Luc, ubushinjacyaha bukagaragaza ko yagezemo ubwo yari yaje kwishyuza umwenda w’amafaranga umuhungu we yari amubereyemo, aho kugira ngo ayamwishyure agahamagara Nzabonimana Thierry ngo aze amuhe ikiraka, yahagera bakamuniga bakamuta mu cyobo.

Hakizimana Thierry asobanura ko yishe nyina amuziza ko yamufataga nabi kandi ko akiri muto yamujyanye no mu bapfumu ibintu byamuviriyemo gushaka umugore akamara imyaka igera kuri itatu atarabyara, kandi ko akiri muto atamwitagaho nk’abana bavukana, ikaba ari nayo mpamvu yatumye mu gihe yakoraga ubukwe yatiye undi mugore ngo ajye mu cyimbo cya nyina.

Nubwo bimeze bityo ariko, Hakizimana Jean Luc n’umugore we bari bamaze igihe baribye nyakwigendera Mukaremezi Saverine amafaranga agera kuri miliyoni eshatu, babikurikirwanwaho yewe na Hakizimana aza gufungwa ariko nyuma yaje gufungurwa nyuma y’uko Mukaremezi Saverine amuhaye imbabazi ubwo bari bemeye ko bazamwishyura ayo mafaranga, aho ku ikubitiro bahise bamuha agera ku bihumbi magana atanu.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko ubwo Mukaremezi Saverine yicwagwa yari yatumweho n’umuhungu we ava mu Murenge wa Jarama ajya mu Murenge wa Mutenderi aho Hakizimana Jean Luc atuye ngo bamwishyure, ageze murugo baramwakiriye, umukazana we ari we Musengimana Claudine, yasigaranye na we hanyuma Hakizimana Jean Luc ajya ku muhanda gushaka Nzabonimpa Thierry ngo aze amuhe ikiraka, bombi bageze mu rugo babisikana na Musengimana Claudine agiye gucuruza ku muhanda.

Umushinjacyaha akomeza agaragaza ko Hakizimana Jean Luc na Nzabonimpa Thierry, bakigera kuri nyakwigendera Mukaremezi Saverine, Hakizimana yagiye mu cyumba azanamo umwitandiro bifashishije bamuniga, bakimara kumenya ko bamwishe batumijeho inzoga yitwa Kiwingu batangira kuyinywa ari nako batekereza aho bari bujugunye umubiri wa nyakwigendera.

Bo ubwabo baburanye banemera icyaha bemeza ko baje kwigira umugambi wo gushaka kuwujyanya mu rufunzo ariko babona batari buwugezeyo kuko hari kure cyangwa n’abantu bakaba bababona, bigira inama yo kuwujugunya mu cyobo cyari hafi aho ubundi bakahubakira bagashyiraho beto, umugambi wabo bakaba barawunogeje ntawubaciye iryera.

Nyuma yo gushyiramo umubiri wa Nyakwigendera Mukaremezi Saverine bivugwa ko yari atarashiramo umwuka, bukeye bwaho ku italiki 02 Gicurasi 2026, Hakizimana Jean Luc yahamagaye Isumbabyose Jack usanzwe ari umufundi muri aka gace kuza akamuha ikiraka cyo kubakira cya cyobo akanamenaho beto, ubushinjacyaha bukagaragaza ko iki gihe Nyakwigendera yari akiri muzima, anavuga ku buryo Isumbabyose Jack iyo aza gutanga amakuru, nyakwigendera yari gutabarwa atarashiramo umwuka.

Hakizimana Jean Luc avuga ko yahise ajya ku rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB avuga ko yabuze nyina, agamije kuyobya uburari ngo RIB ijye kumushaka kandi ari iwe murugo mu cyobo, gusa ntibyaje kumuhira kuko Nzabonimpa Thierry yari yamaze kujya gutanga amakuru ku buyobozi bw’akagari yewe ajya no kwerekana aho umubiri wa nyakwigendera utabye mu cyobo; anasobanura uko byose byagenze.

Musengimana Claudine umukazana wa Nyakwigendera waburanye ahakana icyaha, we avuga ko ntaho ahuriye n’urupfu rwa Nyakwigendera, kuko icyo gihe bamwica yari yagiye ku muhanda gucuruza, akemeza ko yaje asanga ibyo byarangiye bityo ko atazi uko umugambi wo kumwica wagenze, kandi ko ku bucyeye yahise yerekeza mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Rubona bityo ko n’ibyakurikiyeho birimo kubakira icyobo cyaho nyakwigendera yari ari atabizi, agasaba urukiko kumurekura, nubwo ubushinjacyaha bugaragaza ko hari ubutumwa bwa Whatsapp yandikiranye n’umugabo we Hakizimana Jean Luc, bugaragaza ko uwo mugambi yari awurimo kandi awuzi neza bityo ko akwiye gukatirwa burundu.

Isumbabyose Jack na we waburanye ahakana icyaha, yagaragaje ko yahamagawe ngo ahabwe ikiraka cyo kubaka nk’ibisanzwe, ko atari azi ibyabaye, agahakana ko ibyo ubushinjacyaha buvuga ko yumvaga ijwi rya nyakwigendera mu cyobo atari byo, we icyo yaje gukora ari ukubaka gusa, agasaba ko yarekurwa kuko nta makuru na macye yigeze amenya ku rupfu rwa nyakwigendera.

Bamwe mu baturage bari bitabiriye uru rubanza, bagaragaza ko kuba baje kubaburanishiriza mu ruhame ari isomo rikomeye, bakagaragaza ko imanza nyinshi nk’izi zajya ziburanishirizwa mu ruhamwe abantu bose bahari.

Mukandayisenga Drocella yagize ati: “Iri ni isomo ku bantu bari kubibona, gusa twumvaga haba hari irindi somo abantu bakwiye kwiga ritari iri ngiri, iyo umuntu aburaniye mu ruhame bituma tubona ko ubuyobozi bwacu bukora. Ibi bintu byaraduhungabanyije, kubona umwana wibyariye ari we ukwica! Ni agahinda.”

Gumiriza Jean Damascène yagize ati: “Iki gikorwa ni icy’ubunyamaswa, ibi bintu birababaje, gusa biba byabereye isomo abaje muri uru rubanza, kandi abakiri bato bakwiye kubyigiraho ari nayo mpamvu bakwiye gufungwa burundu, turashima ubuyobozi bwazanye uru rubanza mu ruhame.”

Urubanza rwasojwe mu masaha ya saa 18:30, urukiko rwemeza ko ruzasoma uru rubanza ku wa 9 Kamena 2026, n’ubundi rukabera mu ruhame, aho ruzaba rwahujwe n’inteko z’abaturage.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene
Inkuru z'ingenzi1

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene

09/10/2026
Aba Noteri ba Leta bane batangiye akazi i Ngoma, basabwa gutanga serivisi zinoze
Amakuru

Aba Noteri ba Leta bane batangiye akazi i Ngoma, basabwa gutanga serivisi zinoze

22/07/2026
Abagize uruhare mu kwica Mukaremezi w’i Mutenderi bakatiwe gufungwa burundu
Ubutabera

Abagize uruhare mu kwica Mukaremezi w’i Mutenderi bakatiwe gufungwa burundu

09/06/2026
RIB itangaza ko ibirego byo gusambanya abana birenga 4,000 byakiriwe mu mwaka umwe
Abana

RIB itangaza ko ibirego byo gusambanya abana birenga 4,000 byakiriwe mu mwaka umwe

27/05/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Aborozi baterwa igihombo no guteza intanga inka ntizifate

Aborozi baterwa igihombo no guteza intanga inka ntizifate

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU