MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Aborozi baterwa igihombo no guteza intanga inka ntizifate

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
03/06/2026

Bamwe mu borozi b’inka bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bakomeje guhura n’igihombo gituruka ku ntanga ziterwa inka zabo ntizifate, ibintu bavuga ko bibadindiza mu rugendo rwo kongera umusaruro ukomoka ku bworozi.

Aba borozi basaba inzego zibishinzwe gukora inyigo ku mpamvu zituma zimwe mu ntanga z’inka zidafata ndetse hakanarebwa uburyo bwo kubegereza intanga zijyanye n’imiterere y’aho bakorera ubworozi.

Kazungu Thomas, umworozi wo mu Murenge wa Rwimiyaga, avuga ko ikibazo cy’intanga zidafata kimutera igihombo kuko hari igihe inka iterwa intanga inshuro irenze imwe ntifate kandi ari ko atanga amafaranga.

Iki kibazo kandi si we wenyine ugifite, ahubwo agihuriyeho n’abandi borozi bo hirya no hino mu Karere ka Nyagatare.

Yagize ati:“Hari igihe inka iterwa intanga inshuro ebyiri cyangwa eshatu ariko ntifate kandi buri gihe tuba twishyuye. Twifuza ko habaho igenzura ryimbitse ry’ubuziranenge bw’intanga, hakanarebwa uko ikirere n’imiterere y’aho dukorera ubworozi bishobora kugira ingaruka ku ifatwa ryazo.”

Undi mworozi mugenzi we yagize ati: “N’iyo intanga ifashe hari ubwo inka ibyara ikimasa kandi twarishyuriye inyana.”

Imibare y’Akarere ka Nyagatare igaragaza ko mu mwaka ushize hashowe amafaranga arenga miliyoni 88Frw mu bikorwa byo kuvugurura icyororo cy’inka ariko ngo izatanze umusaruro zigera kuri Miliyoni 5.

Mu Murenge wa Karangazi, nk’umwe mu mirenge yororerwamo inka nyinshi muri aka Karere mu nka 100 zoshowemo asaga Miliyoni 13 ziterwa intanga, izigera kuri 27 muri zo ni zo zonyine zafashe.

Kanakuze Valens, ukorana n’abaturage mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi akaba umuhanga mu by’ubworozi, avuga ko uburyo inka zororwamo bugira uruhare runini ku ifata ry’intanga.

Yagize ati “Umworozi uzerereza inka ku gasozi cyangwa se mu ifamu zikabaho zizerera usanga zinanirwa kandi niba zananiwe veterineri naza kuzitera intanga muri cya gihe iri muri wa munaniro nubwo yaba yarinze ya ntanga idashobora gufata.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare w’agateganyo, Kakooza Henry, yavuze ko hafashwe ingamba zigamije kuzamura ireme rya gahunda yo kuvugurura icyororo no kongera ubumenyi bw’aborozi.

Yagize ati: “Twafashe gahunda yo guhugura aborozi bafite amafamu muri buri kagari ndetse n’aborozi ba Girinka kugira ngo bongere ubumenyi ku micungire myiza y’amatungo no kuvugurura icyororo.”

Mu Karere ka Nyagatare habarurwa inka zisaga ibihumbi 208, muri zo izirenga ibihumbi 180 zikaba ari iz’icyororo kivuguruye.

Ubuyobozi buvuga ko gukomeza kunoza gahunda yo gutera intanga no guhugura aborozi bizafasha kongera umukamo no kuzamura umusaruro ukomoka ku bworozi.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere
Amakuru

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

06/10/2026
REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026
Siporo & imyidagaduro

REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026

05/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abayobozi mu turere twa Ngoma na Kirehe bahuguwe ku kurwanya ruswa

Abayobozi mu turere twa Ngoma na Kirehe bahuguwe ku kurwanya ruswa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU