Urwego rw’umuvunyi rweretse abayobozi bo mu turere twa Ngoma na Kirehe ko u Rwanda rwihaye intego yo kurandura ruswa burundu, kandi ko aribo bakwiye kubigiramo uruhare rukomeye, bakanabyigisha abaturage, bibanda ku gutanga serivisi nziza; kuko serivisi mbi ariyo ntandaro ya ruswa.
Aya mahugurwa, aba bayobozi bayahawe kuri uyu wa 2 Kamena 2026, akaba yabereye mu Karere ka Ngoma, yitabirwa n’abayobozi batandukanye kuva ku rwego rwo ku mirenge nka bamwe mu bahura n’abaturage baba bafite ibibazo bitandukanye bifuza ko byakemuka, ari naho hashobora kunyura ruswa ngo bibe byakemuka mu buryo bwihuse.
Leta y’u Rwanda yihaye intego ko nibura mu mwaka wa 2050, izaba yamaze kurandura ruswa n’akarengane mu Gihugu ku buryo umuturage azajya ahabwa serivisi kuko ayikwiye bitagendeye ku kuba hari icyo yatanze cyatuma yemererwa ibyo atari yemerewe, nubwo muri iki gihe bigaragara hacye.
Aba bayobozi bahawe aya mahugurwa baganiriye na MUHAZIYACU, bagaragaza ko ari ingenzi, ko nubwo bari basanzwe bazi ko ruswa ko ari mbi kandi banabyubahiriza ariko kuba hari aho ikigaragara ari ngombwa ko bahugurwa ngo bayirwanye kurushaho.
Iyakaremye François ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma, yagize ati: “Kuba baduhuguye ni ingenzi cyane ko ari twe duhura n’abaturage tubaha serivisi zitandukanye. Ahakiri icyuho ni abaturage bagishaka guhabwa serivisi hari icyo batanze, gusa nabo tugiye kubahugura kugira ngo intego Igihugu kihaye izagerweho.”
Mutuyimana Emiliene ushinzwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe, na we yagize ati: “Tugiye kongera kwisubiramo gukora neza aho bitakorwaga, kujya inama n’abo dukorana no kongera imbaraga mu kurwanya ruswa n’akarengane, mu byo dukora bya buri munsi; kandi tukanabitoza abaturage bakumva ko badakwiye guhabwa serivisi hari icyo batanze n’aho bigaragaye bagatanga amakuru.”
Umukozi waturutse muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu wari uri mu bahugura aba bayobozi, Uzarama Fausta, agaragaza ko intego Leta y’u Rwanda yihaye yo kurwanya ruswa izagerwaho bigizwemo uruhare hagati y’ubuyobozi n’abaturage.
Yagize ati: “Kurandura ruswa ni intego Leta y’u Rwanda yihaye, kandi kugira ngo iranduke hakwiye uruhare rwa buri wese, mu gihe ari mu nshingano runaka zimuhuza no gutanga serivisi ku baturage, hitabwa cyane ku gukorera abaturage, kunoza umurimo no kwita cyane kukubazwa inshingano. Kugeza ubu icyaha cya ruswa nacyo ntigisaza kandi ibihano byacyo byarakajijwe. Nimubisobanukirwa nk’abayobozi mukigisha abakiri bato bazabasimbura mu kazi, nta kabuza iyi ntego twihaye tuzayigeraho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie agaragaza ko buri muyobozi wese aho ari, akwiye kwicara azi ko afite inshingano zo kurandura ruswa no kwirinda indonke, yemeza ko buri muyobozi aba akwiye kwisuzuma kugira ngo buri wese arwanye ruswa.
Ati: “Aba bayobozi bari guhugurwa nibo bahura n’abaturage cyane, kandi baza babatura ibibazo bitandukanye, icyo tubasaba ni ukwirinda ruswa uko yaba imeze kose, ubwoko yaba irimo bwose, birinda kongera ikiguzi icyo ari cyo cyose kuri serivise. Hari abaturage usanga batugana batubwira ibibazo by’akarengane bagiriwe n’abayobozi kandi ntabwo bikwiye kurenganya umuturage wakabaye mu by’ukuri urenganura, mwite ku kugira ibiganza bitanduye bicyeye. Ubu amakuru yaroroshye kuyatanga, iyo umuturage umuhaye serivisi mbi ahita abivuga, nasabaga abayobozi ko bakwiye kurangwa n’ ubudahemuka bakira neza abaturage.”
Raporo igaragaza uko ruswa ihagaze ku isi, Corruption Perceptions Index, igaragaza ko mu bihugu 180, u Rwanda ruri ku mwanya wa 41 mu kurwanya ruswa, rukaza ku mwanya wa 4 muri Africa; no ku mwanya wa mbere mu Karere u Rwanda ruherereyemo.








