Mu gihe mu Gihugu hose hatangiraga ibizamini ngiro bya Leta ku banyeshuri barangiza amashuri yisumbuye mu mashami y’Imyuga n’Ubumenyingiro, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yasabye abanyeshuri kutagira ubwoba ahubwo bagakoresha neza ubumenyi bahawe ndetse na nyuma yo gusoza ibyo bize mu mashuri bazabishyira mu bikorwa.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 03 Kamena 2026 ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibizamini ngiro bisoza amashuri yisumbuye mu Karere ka Nyagatare, igikorwa cyabereye ku ishuri rya Clever Land TSS riherereye mu Murenge wa Matimba.
Ni ibizamini byitabiriwe n’abanyeshuri 2,431, barimo 846 biga mu mashami 29 y’ubumenyi (Sciences) mu burezi rusange, 1,318 biga mu mashuri 17 ya Tekiniki (TSS) ndetse na 267 biga mu mashuri atanu y’amasomo mbonezamwuga (PE).
Ibi ni ibizamini bibimburiye ibizamini byanditse bizakorwa kuva tariki ya 15/07-23/07/2026, byo bikazakorwa n’abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye bagera kuri 4,027 harimo 846 biga sciences na 1596 biga Humanities na Languages mu burezi rusange ndetse na 1,318 biga Tekiniki na 267 biga amasomo mbonezamwuga mu Karere ka Nyagatare.
Visi Meya Murekatete yavuze ko ibizamini ari amahirwe yo kugaragaza ibyo abanyeshuri bize, abasaba kubikora bafite icyizere kandi birinda ubwoba.
Yagize ati: “Turabifuriza gutsinda neza ibi bizamini. Icy’ingenzi ni uko ibyo mwize bitazarangirira ku mpapuro gusa, ahubwo turabasaba ko nimurangiza mwazabishyira mu bikorwa kugira ngo bibafashe kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu.”
Yakomeje asaba abanyeshuri gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no gukoresha neza amahirwe bahawe yo kwiga, kugira ngo bazavemo abanyamwuga bazagira uruhare mu iterambere ry’Akarere n’Igihugu muri rusange.
Bamwe mu banyeshuri bakoze ibi bizamini bavuga ko biteguye neza kandi bafite icyizere cyo gutsinda.
Uwitwa Mukandayisenga Diane yagize ati: “Twiteguye neza kuko twakoze imyitozo ihagije. Turishimira ko ubuyobozi bwadushyigikiye, natwe tukaba twiyemeje gukora neza tukazatsinda.”
Niyomugabo Eric yagize ati: “Ibi bizamini biduha amahirwe yo kwerekana ibyo twize mu bikorwa. Dufite icyizere ko tuzitwara neza kuko twabiteguye bihagije.”
Uretse kuba ibi bizamini byatangrijwe ku kigo cya Cleverland TSS cyo mu Murenge wa Matimba, muri Tekiniki, byatangirijwe kandi no ku ishuri rya GS Rwimiyaga ryo mu mu Murenge wa Rwimiyaga mu burezi rusange.
Ubuyobozi bw’Akarere bwagaragaje icyizere ko abanyeshuri bazitwara neza muri ibi bizamini, bubasaba gukomeza umurava no kubahiriza amabwiriza agenga ibizamini kugira ngo bagere ku ntsinzi bifuza.








