Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burizeza abatuye mu midugudu ibyangombwa byabo biri mu butaka bwagenewe ubuhinzi ko nabo bagiye gutangira guhabwa umuriro w’amashanyarazi, nyuma yo guhuza amakuru n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG).
Bisobanurwa ko bizashoboka mu gihe ubusanzwe gahunda y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG), ari ugutanga no gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi ku bantu batuye ahagenewe imiturire gusa.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, aherutse kubigarukaho nyuma y’umuganda gusoza Gicurasi 2026 mu Murenge wa Ngarama.
Meya Gasana Richard avuga ko mu kwemeza imikoreshereze y’ubutaka bw’Akarere ka Gatsibo, ahantu h’imiturire hagenwaga ukwaho ndetse n’ah’ubuhinzi hakagenwa ukwaho, bigatuma abantu bari mu midugudu y’ahagenewe ubuhinzi badahabwa amashanyarazi kuko gahunda y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG) ari ugutanga amashanyarazi ku bantu batuye ahagenewe imiturire gusa.
Aragira ati: “ Hari abari mu midugudu ariko bafite ibyangombwa biriho ubuhinzi, ariko aho batuye hari umudugudu abantu barahatuye kuva kera n’ubu bakirimo kuhatura natwe ariho tubwira abantu ngo bature, habayeho ikibazo cyo kudahuza amakuru n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu- REG, aho mu kwemeza imikoreshereze y’ubutaka mu karere kacu, ahantu h’imiturire hagenwaga ukwaho ndetse n’ah’ubuhinzi hakagenwa ukwaho, ariko tuza gusanga (REG) itanga amashanyarazi ahari imiturire gusa kuko niyo gahunda bagenderaho.”
Akomeza agira ati: “ Mu turere tw’icyaro nkatwe, usanga ahantu hari ubuhinzi ari naho abaturage batuye ndetse hari n’imidugudu ikase neza inatuwe neza nta n’ahandi wabimurira ubujyana kuko aho batuye ari heza; twamaze kuganira na (REG) abantu bari mu butaka bw’ubuhinzi nabo bagiye gutangira guhabwa amashanyarazi.”
Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko kuba n’abantu batuye ahantu hagenewe ubuhinzi bagiye guhabwa amashanyarazi bituma umusaruro wiyongera kuko byajyaga biba imbogamizi ku muntu wimutse ashaka kwegera ahari umuriro kugaruka gukurikirana ibikorwa bye by’ubuhinzi.
Mukanoheri Béatrice utuye mu Kagari ka Marimba mu Murenge wa Kabarore, yagize ati: “ Wasangaga abantu babyiganira ahagenewe imiturire kugira ngo babashe kubona umuriro bigatuma n’ubutaka bwaho hantu buba buhenze cyane, ariko noneho ubwo n’abari mu midugudu y’ahagenewe ubuhinzi bagiye kubona umuriro bizatuma ubutaka bwose bugira agaciro, ariko kandi n’umusaruro w’ubuhinzi wiyongere kubera ko byabaga ari imbogamizi ku bantu bavuye ku masambu bagira ngo begere ahari iterambere kubona uko bita ku buhinzi bwabo neza, ariko ubwo hose hagiye kubona umuriro ntawuzongera kwirirwa ashaka kwimuka ahubwo bizaborohera gukomeza gukora ibikorwa byabo by’ubuhinzi cyangwa n’ibindi bakoraga.”
Mu Karere ka Gatsibo, biteganijwe ko muri Kamena 2026 ingo zigera ku 22,366 zizaba zamaze guhabwa umuriro w’amashanyarazi binyunyuze mu mushinga RUEAP. Ni mu gihe Akarere ka Gatsibo gafite intego ko uyu mwaka wa 2026 uzagera ku musozo abaturage bafite umuriro w’amashanyarazi bazaba bari ku kigero cya 85%.








