Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burakangurira urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe y’imirimo ari mu bice bitandukanye by’aka karere, rukitabira gukora rutarebye ku nyito y’akazi, ahubwo rukita cyane ku cyo rwakura muri ako kazi, kandi rukagira umuco wo kuzigama kugira ngo rutegure ubuzima bw’ejo hazaza.
Ibi ubuyobozi burabigarukaho mu gihe muri aka karere uhasanga imishinga igiye itandukanye itanga akazi gaciriritse, nk’igishanga cya Rwangingo mu Murenge wa Ngarama gikoramo abarenga 500, ndetse n’igishanga cya Mishenyi kiri mu ntangiriro zo gutunganywa aho biteganijwe ko hazakenerwa abakozi bagera ku bihumbi 9 mu mirimo yo gutunganya iki gishanga.
Nubwo hari iyo mishanga itandukanye ariko iyo uganiriye na bamwe mu rubyiruko ntibabura kuvuga ko babuze akazi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard asaba urubyiruko kudasuzugura akazi ako ari ko kose bitwaje ko hari ikigero cy’amashuri bize, ahubwo ko bakwiye kureba icyo bagiye gukura muri ako kazi.
Aragira ati: “ Dushishikariza urubyiruko kwitabira imishinga itanga akazi dufite mu karere, amafaranga bakuyemo ntibayajyane mu kwishimisha gusa, ahubwo bakiga kuyaheraho bakora indi mishinga ibateza imbere. Ikindi tubashishikariza, ni ukwishyira hamwe mu makoperative, kuko iyo ukoze uri umwe hari igihe bigorana kugera ku iterambere ariko iyo mufatanyije birihuta.
Akomeza agira ati: “Ikindi tubibutsa ni ukutagira umurimo basuzugura, ahubwo mbere na mbere barebe icyo bagiye gukuramo, niba hari aho wakora ikiyede bari buguhembe 4000 cangwa 5000 Frw ntutekereze ngo njyewe narangije kwiga kaminuza sinajya gukorera ariya mafaranga, ik’ingenzi ni uko ufite imbaraga zo gukora kandi icyo uribukuremo cyagufasha kwiteza imbere.”
Bamwe mu rubyiruko baganiriye na MUHAZIYACU banenga cyane bagenzi babo banga gukora akazi ngo karaciriritse, ugasanga barishora mu ngeso mbi nk’ubujura no kwiyandarika.
Nyirabizeyimana Jeanne atuye mu Kagari ka Kibare, yarangije amashuri yisumbuye, kuri ubu ni umuyede ahari kubakwa ikiraro cya Mayange mu Murenge wa Nyagihanga gihuza utugari twa Mayange na Kibare, aragira ati: “ Aka kazi kamfasha kubona icyo nkeneye no kwiteza imbere kuko nshobora kwizigamira mu itsinda kandi bikandinda gusabiriza no kuba ntawamfatirana n’ubukene akankoresha ibyo ashaka, hari abanga gukora akazi ngo ni uko bize ariko nyamara ugasanga nibo bafashwe bagiye kwiba cyangwa abandi ugasanga bari mu ngeso zitari nziza n’ubundi zidakwiriye umuntu wize.”
Muri gahunda ya 2 y’Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2 ) kuva mu mwaka wa 2024 kugeza mu mwaka wa 2029 hateganyijwe guhangwa imirimo mishya ibyara inyungu ingana 1,250,000 ni ukuvuga ko hazajya hahangwa nibura imirimo 250,000 buri mwaka.






