MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

PSF Nyagatare yoroje inka imiryango 17 irimo abarokotse Jenoside n’abamugariye ku rugamba

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
04/06/2026

Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Nyagatare (PSF-Nyagatare) rworoje inka imiryango 17 irimo 14 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’itatu y’abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu; mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere no kuzamura imibereho yabo.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 04 Kamena 2026 nyuma yo kwibuka no kunamira inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyagatare rushyinguyemo imibiri 99 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abahawe inka basabwe kuzifata neza no kuzitaho kugira ngo zibagirire akamaro karimo kubaha amata, ifumbire ndetse no kubafasha kuzamura ubukungu bw’imiryango yabo.

Bamwe mu bahawe inka baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko bishimiye igikorwa bakorewe cyo guhabwa inka bagaragaza ko zigiye kubafasha mu mibereho yabo ndetse no kubahindurira ubuzima mu buryo bwo kubona ifumbire n’amata.

Uwitwa Mutoni Joyce utuye mu Murenge wa Karangazi, Akagari ka Musenyi yagize ati: “Nishimiye ko bampaye inka nkaba nizeye ko iyi nka igiye guhindura ubuzima bwanjye kuko ubu ngiye kujya mbona amata n’ifumbire kandi nizeye ko bizampindurira ubuzima.”

Kayitare Jean Damascène wo mu Murenge wa Tabagwe na we yagize ati: “Turashimira cyane abatekereje kuturemera. Twajyaga tubura amata n’ifumbire ariko ubu tugiye kujya tubibona hafi kandi bizadufasha kuzamura imibereho y’imiryango yacu.”

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Nyagatare, Rwibasira Uwizeye Joel, yavuze ko uru rugaga rwiyemeje gukomeza ibikorwa byubaka Igihugu no gushyigikira abatishoboye,

Yagize ati: “Turasaba abahawe izi nka kuzazifata neza no kuzitaho kugira ngo zibagirire akamaro. Nk’urugaga rw’abikorera dufite inshingano zo kugira uruhare mu bikorwa byubaka Igihugu no gufasha abaturage kwiteza imbere. Jenoside yatwigishije ko buri wese akwiye kugira uruhare mu kubaka Igihugu aho kugisenya.”

Yakomeje avuga ko abikorera bazakomeza gufatanya n’inzego zitandukanye mu bikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi bafite ibibazo byihariye.

Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Nyagatare rusanzwe rukorana n’Umuryango IBUKA mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abarokotse Jenoside, birimo kububakira amacumbi, gusana inzu zangiritse no kuboroza amatungo hagamijwe kuzamura imibereho yabo.

Muri rusange hatanzwe inka 17 zihaka ndetse buri nka ikaba yarishyuriwe ubwishingizi ndetse abazihawe bahawe n’ibindi bikoresho by’ibanze bizabafasha kuzitaho; ni igikorwa cyatwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 18.

Inka zaremewe imiryango 14 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’imiryango itatu y’abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu
Abagize imiryango yorojwe bishimiye ko bahawe inka zigiye kubafasha kubahindurira ubuzima
Umuyobozi wa PSF-Nyagatare, Rwibasira Uwizeye Joel yakanguriye abahawe inka kuzazitaho
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet na we yari yifatanyije na PSF-Nyagatare muri iki gikorwa, aho yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Nyagatare

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Ngoma: Abatowe mu nzego z’ibanze basabwe gukorana neza n’abaturage
Amatora

Ngoma: Abatowe mu nzego z’ibanze basabwe gukorana neza n’abaturage

07/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026
Nyagatare: Urubyiruko rwazigamye asaga miliyoni 164 muri Ejo Heza
Amakuru

Nyagatare: Urubyiruko rwazigamye asaga miliyoni 164 muri Ejo Heza

03/11/2026
Gatsibo: Imiryango 30 itishoboye yahawe inka muri gahunda ya Girinka
Inkuru z'ingenzi1

Gatsibo: Imiryango 30 itishoboye yahawe inka muri gahunda ya Girinka

02/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abahinzi bashishikarizwa guhinga babungabunga ubutaka

Abahinzi bashishikarizwa guhinga babungabunga ubutaka

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU