Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bugaragaza ko kuri ubu buri kwigisha abahinzi bo muri aka Karere kwitabira kujya bahinga, ariko bazirikana kubungabunga ubutaka kuko mu gihe bikozwe gutyo bituma ubutaka buhora ari bwiza bworohereza ibihingwa gukura, kandi bikera neza.
Ubuhinzi bubungabunga ubutaka (Conservation Agriculture), ni uburyo bugezweho bwo guhinga utangije imiterere kamere y’ubutaka n’ibinyabuzima biri mu butaka. Ubu buryo ntibumenyerewe mu Rwanda ariko kugeza ubu bwatangiye gukoreshwa hamwe na hamwe, bityo abayobozi b’Akarere ka Ngoma bakaba batangiye gushimira abatangiye kubukurikiza, no gusaba abatarabutangira kubukurikiza kuko bituma umusaruro wiyongera.
Ubu buhinzi bubungabunga ubutaka, busobanurwa nk’uburyo bwo guhinga bugezweho butangiza ubutaka n’ibidukikije muri rusange, burwanya isuri, burinda utunyabuzima duto two mu butaka, bubika ubuhehere bw’ubutaka (inshuti z’abahinzi), burahendutse, butanga umusaruro wisumbuye, bubika intungagihingwa.
Ubuhinzi bubungabunga ubutaka, bukorwa umuhinzi yirinda guhinga ababaza ubutaka, yamara guhinga agasasira. Intara y’Iburasirazuba ikunze kugaragaramo izuba ry’inshi, by’umwihariko mu Karere ka Ngoma naho hari ibice imvura idakunze kubonekamo cyane, bityo ko ubu buryo bwafasha cyane abahinzi, nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie.
Yagize ati: “Ubuhinzi bubungabunga ubutaka, ni igikorwa twabonye, ntabwo ari ibya none bimaze iminsi, ababasha kubikurikiza bakabikora neza batababaza ubutaka, bagasasira, ubona ko umusaruro wiyongera, dufite igice kidakunda kugaragaramo imvura neza, ariko ntabwo ibura burundu, iba yabonetse nkeya, ariko iyo isanze ubutaka busasiye amazi abasha kuguma mu bihingwa, bikaba bishobora gukura bikoresheje y’amazi yabonetse. Mu gihe tutaragira imishinga minini yo kuhira, abaturage bakoresha buriya buryo. Turasaba inzego zegereye abahinzi, ni ukuvuga ba Agoronome ku ma site ya FOBASI twashyizeho abandi ba Agoronome bunganira, bose bamenye buriya bumenyi kandi babukwirakwize mu baturage babukoreshe kuko tubona ko byongera umusaruro kandi tubona ko byadufasha.”
Bamwe mu bahinzi bakorera ubuhinzi bwabo mu Karere ka Ngoma, by’umwihariko abitabiriye imurikabikorwa riri kubera muri aka Karere, ryatangiye ku wa 4, rikazasoza ku wa 5 Kamena 2026, bagaragaza ko ubu buhinzi bukorwa habungabungwa ubutaka ari bwiza, bagashimira ubuyobozi bw’Akarere bwabigishije uko bukorwa, bakagaragaza ko muri iri murikabikorwa bazabyigisha abazaza babagana.
Uwituje Anastasia ukorera ubuhinzi bwe mu Kagari ka Giseri Umurenge wa Gashanda,yagize ati: “Ndashimira ubuyobozi bwatwigishije uburyo bwo guhinga tubungabunga ubutaka, usanga duharura, tugasasira, ibintu byatumye umusaruro wacu wiyongera. N’iyo wuhiye bituma amazi aguma mu butaka bityo igihingwa kigahora gitoshye.”
Nsengimana Egide na we yagize ati: “No mu bworozi, mu gihe uhinga ubwatsi bw’amatungo, biba byiza iyo uhinze ubwatsi neza ubungabunga ubutaka ku buryo no mu gihe cy’izuba ubasha kubona umusaruro kandi umukamo ukiyongera, amatungo ntacike intege.”
Ubuhinzi bubungabunga ubutaka, mu Rwanda bwatangiye nk’ubushakashatsi n’igeragezwa mu myaka ya za 2000, ariko butangira gushyirwamo imbaraga zihariye n’ingamba za Leta ubwo Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi (RICA) ryatangizwaga mu mwaka wa 2019.






