Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwimbogo bwemeje ko bugiye gukomeza kwita ku bana ba Murekatete Charlotte wari utuye mu Mudugudu wa Ndama yambere mu Kagari ka Rwikiniro mu Murenge wa Rwimbogo witabye Imana asize abana bagera kuri batatu harimo n’uruhinja rw’amezi atatu.
Urupfu rwa Murekatete rwamenyekanya mu rukerera rwo kuri uyu wa 4 Kamena 2026 aho bivugwa ko uyu Murekatete wakoraga umwuga w’uburaya yaje gushyamirana n’umugabo bari bararanye bakarwana bikarangira Murekatete abitakarijemo ubuzima, naho umugabo ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe akaba afungiye kuri sitasiyo ya (RIB) ya Rwimbogo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo Musonera Emmanuel yemeje iby’amakuru y’urupfu rwa Murekatete Charlotte, avuga ko bagiye kwita ku bana basizwe na nyakwigendera bakabashakira ba ‘Marayika murinzi’ kugira ngo badahura n’ibibazo by’imikurire.
Aragira ati: “Urupfu twarumenye, kandi ku bw’amahirwe uwamwishe yafashwe ari kuri sitasiyo ya (RIB) ku murenge wacu wa Rwimbogo, naho umurambo wa nyakwigendera wajyanwe muri Rwanda Forensic kugira ngo hemeze koko icyamwishe. Icyo tugiye gukora ni ugukomeza gukurikirana abana basizwe na nyakwigendera, tukabashakira ba Marayika murinzi bo kubit3aho, dukorana n’ikigo nderabuzima kugira ngo bakomeze kubona imfashabere ku buryo hatagira uhura n’ikibazo cy’imirire mibi.”
Akomeza agira ati: “Nibanakura tuzabashakira uko biga dufatanyije na Leta nk’uko biri mu nshingano zacu gufasha abana b’imfubyi. Icyo twabizeze ni uko guhera uyu munsi tugiye kubashakira ubushobozi aho bishoboka bigendanye n’ubushobozi dufite dufatanije n’umuryango wabo.”
Abaturanyi ba nyakwigendera Murekatete Charlotte bemeze ko icyari kimutunze ari ukwicuruza, Gasana Pierre Celestin ni umwe mu baturanyi banyakwigendera, yagize ati: “Yari umudamu ufite abana batatu, akabahahira mu buryo butandukanye, akavuga ati niba mbonye umpa icyo gihumbi abana banjye bari burye mugitondo, urebye niko kazi yakoraga. Kugira ngo tubimenye twagiye kumva ku materefone abantu baduhamagara ngo Charlotte arapfuye, twabaza ikimwishe bati ni umuntu baryamanye umwishe bapfuye amafaranga 1000Frw. Ngo bari bumvikanye amafaranga 2000Frw bamaze kuryamana ngo amabwira ko ari bumuhe 3000Frw umuhungu arayabura ayabuze bararwana niko ku mwica.”
Ingingo ya 107 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iyi ngingo igaragaza ko iyo ubwicanyi buturutse ku bushake (ubugome), iyo umuntu yishe undi abagambiriye cyangwa yabanje kumugirira nabi, ahanishwa igifungo cya burundu.







murekatete se ntagira umuryango? abo bana uko ari batatu bafite se, bivuze ko atari imfubyi. ikindi umuryango mugari ntiwabura kubitaho. leta ikirinda gusimbura umuryango kuko ariwo shingiro ry’imbaga y’abanyarwanda. murakoze