MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Abahinzi basabwe gusimbuza imbuto zapfuye no guhinga ibihingwa byera vuba

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
22/10/2026

Abahinzi bo mu Karere ka Ngoma basabwe kongera gutera imbuto mu mirima aho imyaka yapfuye kubera izuba n’imvura yatinze kugwa, mu gihe ahandi bagirwa inama yo guhinga ibihingwa byera mu gihe gito, birimo ibijumba, kugira ngo babashe kubona umusaruro muri iki gihembwe cy’ihinga cya A 2027.

Bamwe mu bahinzi baganiriye na MUHAZIYACU bagaragaje ko imvura yatinze kugwa yabateye impungenge, kuko hari aho imbuto bari barateye zitameze neza bitewe n’izuba.

Basabye ko ibikorwa byo kuhira byakongerwa kugira ngo bahinge no mu gihe imvura itabonetse.

Uwamariya Lenata, utuye mu Murenge wa Rukira, yavuze ko abahinzi bateye imbuto bizeye ko imvura izakomeza kugwa, ariko ikaza kubura, bituma imyaka imwe n’imwe ipfa.

Yagize ati: “Nk’ubu batubwiye gutera batubwira ngo imvura iraguye, none imvura yarabuze. Ubu imyaka yarapfuye kandi tubona nta cyizere. Bakwiye kongera ahantu ho kuhira, na byo byajya bituma dukoresha amazi mu kuhira.”

Nikuze Domithile wo mu Murenge wa Remera na we yavuze ko izuba ryagize ingaruka ku buhinzi, ariko ko abahinzi bamaze gutegura imirima yabo ku buryo imvura nigwa bazahita batera imbuto.

Yasabye ko amazi yagezwa mu bice bitandukanye kugira ngo abahinzi babashe kuhira imyaka no mu gihe cy’izuba.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yavuze ko imvura yatinze kugwa, ndetse n’aho igwiriye ikaba itaraguye neza, ibituma hari imyaka ishobora gupfa. Yasabye abahinzi guhita basubizamo imbuto aho zapfuye.

Yagize ati: “Imvura yatinze kugwa, naho igwiriye iri kugwa nabi, ariko iteganyagihe riratwereka ko hagiye kugwa imvura nyinshi. Nubwo iguye ikererewe, birumvikana ko abamaze gutera hari aho imbuto izapfa, ariko twabagira inama yo guhita basubizamo, cyangwa se bagahita batera indi myaka yerera igihe gito.”

Mapambano yakomeje asaba abahinzi gukoresha ubutaka bwose bushobora guhingwa, bagahitamo ibihingwa byera vuba, birimo ibijumba, kugira ngo babashe kubona umusaruro mu gihe gito, nubwo imvura yaba yaratinze kugwa.

Akomeza agira ati: “Turanasaba y’uko ahantu hose hari ubutaka hakwiye guhingwa kandi hagaterwa imyaka nk’ibijumba n’indi myaka yerera igihe gito cyane. Turimo turakurikiranira hafi, ariko iteganyagihe riratwereka ko mu minsi iza hazagwa imvura. Icyo turi gukora nk’ubuyobozi ni ukuba hafi abaturage, tukareba aho izagwira, ni iki cyaterwa cyasimbura aho byaba byapfuye.”

Mu gihembwe cy’ihinga cya A 2027, mu Karere ka Ngoma hateganyijwe guhingwa hegitari 39.110, harimo hegitari 17.959 ziri mu byanya bigega 224.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Abanyeshuri 70 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kurya ifunguro bikekwa ko rihumanye
Amakuru

Abanyeshuri 70 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kurya ifunguro bikekwa ko rihumanye

23/10/2026
Minisitiri Habimana yasobanuye ibikwiye kuranga uwifuza kuba Umuyobozi mu nzego z’ibanze
Amatora

Minisitiri Habimana yasobanuye ibikwiye kuranga uwifuza kuba Umuyobozi mu nzego z’ibanze

23/10/2026
ACP Christian Safari asaba Aba-DASSO kureka ingeso zitabahesha agaciro
Amakuru

ACP Christian Safari asaba Aba-DASSO kureka ingeso zitabahesha agaciro

23/10/2026
Gatsibo: Abana 800 ntibarasubira ku ishuri mu mwaka w’amashuri wa 2026-2027
Uburezi

Gatsibo: Abana 800 ntibarasubira ku ishuri mu mwaka w’amashuri wa 2026-2027

23/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Abatujwe mu Mudugudu wa Nshungerezi bagaragaje impungenge bafite

Kirehe: Abatujwe mu Mudugudu wa Nshungerezi bagaragaje impungenge bafite

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU