MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Aborozi b’ i Burasirazuba ntibishimye serivisi bahabwa: Ubushakashatsi

Felix NyabyendaYanditswe na Felix Nyabyenda
22/11/2026

Ubushakashaysi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bugaragaza ko aborozi bo mu Ntara badashimishijwe n’umwuga bakora aho ari bo bagaragaje kunyurwa na serivisi ku gipimo cyo hasi ugereranyije n’ahandi mu Gihugu ku gipimo cya 73.1%, bivuze ko 26.9% bagaragaje ko batishimye; bitewe ahanini n’imihindagurikire y’ibihe ikunda kwibasira cyane iyi ntara.

Ubushakashatsi bukorwa buri mwaka na RGB buheruka bwa 2026, buzwi nka Citizen Report Card (CRC) bugaragaza ko Intara y’Iburasirazuba ari iya nyuma mu kwishimira serivisi z’ubworozi kuri 73.1%, Intara y’Iburengerazuba ni 74.2%,Umujyi wa Kigali ni 74.3%, Intara y’Amajyepfo ni 77.6%, Intara y’Amajyaruguru iri kuri 81%, ni mu gihe kwishimira izi serivisi ku rwego rw’Igihugu biri kuri 76.5%.

Ibipimo byo kwishimira serivisi n’ubworozi, mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba, Ngoma iza imbere kuri 76.7% ikaba iya 13 ku rwego rw’Igihugu, Gatsibo ifite 76.1% ikaba iya 15, Kirehe ni 75.7% ikaba iya 16, Rwamagana ni 73.9% ikaba iya 21, Nyagatare ni 71.6% ikaba iya 26, Bugesera ni 70.6% ikaba iya 28,ni mu gihe Kayonza ifite 67% ikaba iya 30.

Ubushakashatsi bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku buhinzi n’ubworozi buzwi nka Agricultural HouseHold Survey bugaragaza ko mu Ntara y’Iburasirazuba habarurwa inka 547,885, ihene 776,969 n’inkoko 1,567,341.

Ni mu gihe ku rwego rw’Igihugu habarurwa inka 1, 600,000, ihene 1,800,000 n’inkoko 3,800,000.

Mu Ntara y’Iburasirazuba kandi mu Karere ka Nyagatare, hari uruganda rw’Inyange rufite ubushobozi bwo kwakira litiro 650,000 ku munsi rukazikoramo amata y’ifu angana na toni 41 na toni 25.6 za foromaje ku munsi, uru ruganda rukaba rwaruzuye rutwaye miliyoni 54 z’amadolari y’Amerika.

Mu Ntara y’Iburasirazuba habarurwa inka zisaga 547,800

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Felix Nyabyenda

Felix Nyabyenda

Izo bijyanye

Ibikorwa by’Umushinga w’Urugomero rwa Muvumba bigeze kuri 74%
Ibikorwaremezo

Ibikorwa by’Umushinga w’Urugomero rwa Muvumba bigeze kuri 74%

19/11/2026
Umulisa Joseline uri mu bakomeye muri ‘Tennis’ yinjiye muri Njyanama ya Kirehe
Amatora

Umulisa Joseline uri mu bakomeye muri ‘Tennis’ yinjiye muri Njyanama ya Kirehe

18/11/2026
Nyagatare: Abagore 30% bagize Inama Njyanama barajwe ishinga no kugira umuryango ushoboye
Abagore

Nyagatare: Abagore 30% bagize Inama Njyanama barajwe ishinga no kugira umuryango ushoboye

17/11/2026
Gatsibo: RIB yasabye abakuru b’Imidugudu kugira uruhare mu guha abana ubutabera bwihariye
Ubutabera

Gatsibo: RIB yasabye abakuru b’Imidugudu kugira uruhare mu guha abana ubutabera bwihariye

16/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU