MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Umulisa Joseline uri mu bakomeye muri ‘Tennis’ yinjiye muri Njyanama ya Kirehe

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
18/11/2026

Joseline Umulisa, umwe mu bagore bubatse izina mu mukino wa Tennis mu Rwanda, yatorewe kuba umwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe, yiyemeza kugira uruhare mu iterambere ry’akarere yavukiyemo, by’umwihariko mu buhinzi na siporo.

Umulisa ni umwe mu bakandida batanu batsindiye imyanya y’abajyanama b’Akarere ka Kirehe mu matora yabaye ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, aho yagize amajwi 158.

Nyuma yo gutorwa, Umulisa yabwiye MUHAZIYACU ko ari ibyishimo kuri we no ku muryango akomokamo, ashimangira ko yiteguye gukoresha imbaraga n’ubushake afite mu gufatanya n’abandi bajyanama guteza imbere Akarere ka Kirehe.

Yagize ati: “Ni ishema kuri njyewe ndetse no ku muryango mvukamo, kuko aka ari Akarere mvukamo. Niteguye kugateza imbere mu nkingi zose, cyane cyane mu kwesa imihigo Akarere kihaye. Mfite imbaraga n’ubushake bwo gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje, tujya mu bujyanama tugafatanya n’abandi.”

Yagarutse kandi ku buhinzi, avuga ko Kirehe izwiho kugira umusaruro mwinshi w’ibihingwa birimo ibitoki, bityo ko nk’abajyanama bazajya inama ku buryo umusaruro wiyongera, abaturage bakihaza mu biribwa ndetse bakabona ibisagurira amasoko.

Mu bijyanye na siporo, Umulisa yavuze ko azakoresha ubunararibonye afite muri Tennis mu gushishikariza abaturage, cyane cyane abana n’abagore, kuwukina kugira ngo urusheho kumenyekana muri aka karere.

Ati: “Nubwo muri Kirehe siporo ya Volleyball ari yo igaragara cyane, tugiye gufatanya kuzamura siporo muri rusange. Njyewe nk’umukinnyi wa Tennis, nzashishikariza abaturage, cyane cyane abana bato n’abagore, kumenya uyu mukino kugira ngo na wo umenyekane mu Karere ka Kirehe.”

Yashimiye abagize inteko itora ku buryo amatora yagenze neza, anashimira abaturage ba Kirehe bamugiriye icyizere bakamutora.

Abandi batsindiye imyanya y’abajyanama mu Karere ka Kirehe ni Uwimana Aurelie wagize amajwi 265, Uwera Gaudence 211, Ingabire Marie Ange 194 na Uwera Frida wagize 167.

Aba batanu bangana na 30% by’abagore bagomba kuba nibura bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe.

Umulisa ni muntu ki?

Joseline Umulisa ni izina rimaze imyaka igera kuri 24 rimenyerewe muri Tennis y’u Rwanda. Yatangiye gukina uyu mukino mu 2003, ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

Umulisa Joseline, ufite izina rikomeye mu mukino wa Tennis

Yabaye ikimenyabose muri Tennis mu Rwanda inshuro zirindwi, akinira Ikipe y’Igihugu mu marushanwa atandukanye, haba imbere mu Gihugu no ku rwego mpuzamahanga, ndetse yamaze igihe ari umwe mu bakinnyi bari ku mwanya wa mbere mu Rwanda.

Uretse kuba umukinnyi, ni n’umutoza wa Tennis akaba yarashinze umuryango utegamiye kuri Leta witwa Tennis Rwanda Children’s Foundation (TRCF), ugamije kuzamura impano z’abana muri uyu mukino.

Umulisa kandi ni Umunyarwandakazi wa mbere wabaye umunyamuryango wa International Tennis Club of the United States, kubera uruhare rwe mu guhindura ubuzima bw’abana binyuze muri siporo.

Filime mbarankuru ngufi ivuga ku buzima bwe yitwa ‘Tennis Can Be My Medicine’ yanatoranyijwe mu zahataniraga ibihembo bya Sports Emmy Awards.

Yize amashuri abanza n’ayisumbuye, akomereza muri Kaminuza aho yize ibijyanye na Library and Information Science.

Abakandida bahataniraga gutorwamo batanu bajya mu nama Njyanama y’Akarere ka Kirehe, muri 30% yahariwe abagore
Batanu batowe uhereye iburyo: Uwimana Aurelie, Uwera Gaudence, Ingabire Marie Ange, Uwera Frida, na Umulisa Joseline

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Menya abagore batanu batorewe kujya mu Nama Njyanama y’Akarere ka Bugesera
Abagore

Menya abagore batanu batorewe kujya mu Nama Njyanama y’Akarere ka Bugesera

17/11/2026
Nyagatare: Abagore 30% bagize Inama Njyanama barajwe ishinga no kugira umuryango ushoboye
Abagore

Nyagatare: Abagore 30% bagize Inama Njyanama barajwe ishinga no kugira umuryango ushoboye

17/11/2026
Ngoma: Abagore batowe muri Njyanama biyemeje guhangana n’inda ziterwa abangavu
Abagore

Ngoma: Abagore batowe muri Njyanama biyemeje guhangana n’inda ziterwa abangavu

17/11/2026
Kongo yabaye kidobya mu gutora umuyobozi wa OIF: Ubusesenguzi
Ububanyi n'Amahanga

Kongo yabaye kidobya mu gutora umuyobozi wa OIF: Ubusesenguzi

16/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Amapfa n’imvura idasanzwe bikomeje gushyira mu kaga ubuhinzi

Amapfa n’imvura idasanzwe bikomeje gushyira mu kaga ubuhinzi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU