Ubwo habaga umwiherero ngaruka mwaka uhuza inzego z’ubutabera n’abafatanyabikorwa bazo, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera (Minijust) Bibiane Burayobera Umuzayire yavuze ko uyu mwiherero uba ugamije gukuriza hamwe abafite uruhare mu kugenza ubutabera maze bakarebera hamwe inshusho n’intambwe imaze guterwa mu guteza imbere ubutabera, kandi ko ari n’umwanya wo kurebera hamwe ibitagenda bityo bikabasha gushakirwa umuti.
Ni umwiherero watangiye kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2026 ukaba uzasozwa ejo tariki ya 27, ukaba wabaye ku nshuro ya 11 ubereye mu Karere ka Nyagatare.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera yavuze ko uyu mwiherero ari umwanya wo kwisuzuma no kurebera hamwe aho bageze bateza imbere ubutabera n’uburenganzira bwa muntu.
Yagize ati: “Uyu ni umwanya wo kurebera hamwe aho tugeze dushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje mu mwaka ishize no kumvikana ku byo tuzashyiramo imbaraga mu mwaka ukurikira mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubutabera n’uburenganzira bwa muntu.”
Yakomeje agira ati: “Ubu turi mu mwaka wa gatatu wa NST 2. Ni ngombwa rero ko twisuzuma tukarebera hamwe ibyagezweho n’aho dukwiye kongera imbaraga kugira ngo tugere ku ntego twihaye mu rwego rw’ubutabera.”
Ibi abigarukaho ashingiye ku kuba u Rwanda rwarasuzumwe ku nshuro ya kane muri UPR, uburyo ibihugu bisuzumiramo hamwe intambwe byateye mu guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu.
Muri iryo suzuma u Rwanda rwahawe imyanzuro igera kuri 286, rwemera gushyira mu bikorwa 249 muri yo mbere y’isuzuma ritaha, rero nibyo umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera avuga ko uyu mwiherero ari umwanya wo kurebera hamwe uko iyo myanzuro izashyirwa mu bikorwa, uruhare rwa buri rwego n’abafatanyabikorwa ndetse no kugena uburyo bwo gukurikirana ibigerwaho mu kurushaho guteza imbere uburenganzira bwa muntu.
Bibiane Burayobera Umuzayire yakomeje agira ati: “Tuba tugomba kongera kwiyibutsa tukarebera hamwe inshingano zacu twebwe nk’inzego z’ubutabera ariko tunareba aho tugana,NST2 y’urwego rw’ubutabera izarangira muri 2029, rero turasa nk’aho tugeze muri kimwe cya kabiri, turi gusoza umwaka wa kabiri twitegura gutangira uwa gatatu rero tuba tugomba guhura tukarebera hamwe aho tugeze mu rwego rw’ubutabera ndetse n’aho gushyirwa imbaraga.”
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera yashimiye kandi n’abafatanyabikorwa ku ruhare bagira mu gukomeza gutuma urwego rw’ubutabera burushaho gutera imbere.
Agira ati: “Turashimira abayobozi b’inzego z’ubutabera n’abafatanyabikorwa bose barimo abafatanyabikorwa mu iterambere, imiryango itari iya Leta n’abandi ku ruhare bakomeza kugira mu guteza imbere ubutabera n’uburenganzira bwa muntu.”










