Minisiteri y’Ubutabera (Minijust) yishimira aho u Rwanda rugeze mu gutanga serivisi z’ubutabera binyuze mu gukemura imanza z’abaturage, aho kuri ubu imanza zisaga ibihumbi 34 zimaze gukemurwa, ibyatumye ibipimo by’imanza zitararangizwa bigabanuka bikava kuri 62% bikagera kuri 42%, ibintu Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga avuga ko bikwiye kwishimirwa ariko ko ngo hakiri ibindi byo gukorwa kugira ngo abaturage barusheho guhabwa ubutabera mu buryo busesuye.
Imibare y’ibyagezweho mu nkingi y’ubutabera n’imitangirwe ya serivisi igaragaza ko ubutabera bw’u Rwanda buri gutera intambwe, mu mwaka wa 2024-2025 ibirarane by’imanza byari ku kigero cya 62% ariko ubu biri kuri 42%, ni mu gihe intego ari ukuzigeza kuri 30% mu mwaka wa 2028-2029 nk’uko bikubiye muri gahunda ya NST2.
Imibare igaragaza ko imanza zakemuwe binyuze mu masezerano yo kwemera icyaha no kugabanyirizwa igihano zigera kuri 25,442, izakemuwe binyuze mu bunzi zingana na 7,602 naho imanza zakemuwe binyuze mu kwiyunga hagati y’uwakorewe icyaha n’uwagikoze zingana 1,857.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guteza imbere iyubahirizwa ry’amategeko no gukomeza gushimangira ubutabera.
Yagize ati: “Twishimira aho u Rwanda rugeze ruteza imbere ubutabera, ibyavuye mu isuzuma rya Rwanda Governance Scorecard 2025 byagaragaje ko inkingi y’iyubahirizwa ry’amategeko mu Rwanda iri ku kigero cya 81.63%, mu mwaka wa 2026 igera kuri 85.47%, bigaragara ko byazamutseho 3.84%, rero ni intambwe twishimira kandi twizeye ko bizagenda birushaho kuba byiza.”
Uretse gushima aho inkingi y’Ubutabera mu Rwanda igeze itera imbere, Mukantaganzwa Dimitilla yaboneyeho gusaba inzego z’ubutabera kugira imikoranire no guharanira gutuma ubutabera bugirira akamaro umuturage.
Yakomeje agira ati: “Turasaba imikoranire ihamye hagati y’inzego, kugira ngo dutange ubutabera bwihuse kandi bufite ireme, nubwo u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu guteza imbere iyubahirizwa ry’amategeko, intsinzi nyakuri ntigomba gupimirwa ku manota n’imibare gusa, ahubwo igomba gupimirwa ku mpinduka zifatika abaturage babona mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ndashishikariza inzego zose z’ubutabera n’abafatanyabikorwa gukorera hamwe, kubahiriza inshingano no guharanira ko buri muturage agera ku butabera buboneye, bwihuse kandi bufite ireme.”
Mu rwego rwo gushaka uburyo butandukanye bwo gukemura imanza n’amakimbirane mu miryango, Minisiteri y’ubutabera yashyize imbaraga mu guhugura abantu bazajya bafasha mu gukemura amakimbirane bitanyuze mu nkiko, aho abantu bagera kuri Miliyoni 2.53 bagejejweho ubutumwa bwo kumenyekanisha politiki zijyanye n’ubutabera mpanabyaha, abakozi b’Inkiko n’abashinzwe iperereza bagera ku 1,298 bahuguwe ku bwunzi no ku masezerano yo kwemera icyaha n’aho amakipe y’ubwunzi agera kuri 419 yashyizweho mu mashuri aho 408 muri yo ari ayo mu mashuri yisumbuye na 11 mu mashuri makuru na za kaminuza.
Kimwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera Bibiane Burayobera Umuzayire na we washimangiye ko nubwo hari intambwe igaragara ko yatewe ariko aricyo gihe cyo gukomeza gushyiramo imbaraga mu rwego rwo kurushaho gukomeza guteza imbere ubutabera.
Yagize ati: “Uyu munsi ku bijyanye n’ibirarane by’imanza ni ngombwa ko tureba no ku mbogamizi dufite zirimo kuba bamwe mu bantu bataramenya kwisunga izindi nzego zitari ubutabera mu gukemura amakimbirane ari na byo bituma tugira ibirarane by’imanza, rero ibi bigaragaza ko tugifite urugendo rwo kugenda kugira ngo turusheho gutuma urwego rw’ubutabera ruba rwiza kurushaho kandi rukagera ku ntego zarwo.”
Muri rusange Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda irajwe ishinga no gukomeza gutanga ubutabera mu nguni zose, ni muri urwo rwego hasuzumwe imanza zigera kuri 26,184, binyuze muri serivisi za forensike, hakirwa izigera kuri 25,993, bikaba bituma ikigero cy’imanza zasuzumwe ugereranyije n’izakiriwe kigera ku 100.7%.
Mu Rwanda, ireme n’itangwa rya serivisi z’ubutabera riri kuri 81.10% bivuye kuri 81.8%, hakaba hari intego yo kugera kuri 90%.
Kuri uyu wa Kane, tariki 25 Ugushyingo 2026 abakora mu nzego z’ubutabera bakoreye umwiherero mu Karere ka Nyagatare.







