MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

BRALIRWA igiye kubaka i Rwamagana uruganda ruzajya rukora litiro miliyoni 250 z’ibinyobwa

Innocent BukuruYanditswe na Innocent Bukuru
27/11/2026

Akarere ka Rwamagana gategerejwemo ishoramari rishya mu nganda, nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano ya Guverinoma y’u Rwanda n’inganda ebyiri, BRALIRWA Plc na SteelRwa Industries Ltd, agamije kubaka uruganda rushya rwenga inzoga n’ibindi binyobwa ndetse no gushyiraho uruganda rutunganya ubutare bw’icyuma.

Ibi byemezo byafashwe ku wa 26 Ugushyingo 2026, mu nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabereye muri Village Urugwiro.

Umwe muri iyi mishinga ni uwo kubaka uruganda rushya rwa BRALIRWA ruzwi nka Greenfield Brewery Project, ruzubakwa mu cyanya cy’inganda cya Rwamagana.

Uru ruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora hegitolitilo miliyoni 2.5 ku mwaka, zingana na litiro miliyoni 250 z’inzoga n’ibindi binyobwa.

Muri izi litiro, miliyoni 150 zizaba iz’inzoga, mu gihe izindi miliyoni 100 zizaba iz’ibinyobwa bidasembuye.

Uru ruganda ruzaba rufite ibice bitandukanye birimo aho gutunganyiriza ibikoresho fatizo, aho gusemburira no kubika inzoga, aho gupakiririzwa ibinyobwa ndetse n’ibikorwaremezo byo gutunganya amazi azajya akoreshwa mu bikorwa by’inganda.

Umushinga uteganya kandi gukoresha amazi yo mu Kiyaga cya Muhazi, hakazashyirwaho imiyoboro ijyana amazi ku ruganda n’iyagarura amaze gukoreshwa nyuma yo gutunganywa.

BRALIRWA isanzwe ikorera mu Rwanda kuva mu 1957, ikaba ifite uruganda rwenga inzoga mu Karere ka Rubavu n’urukora ibinyobwa bidasembuye i Kigali.

Uru ruganda rushya rugiye gushyirwa i Rwamagana ruzaba ari urwa Gatatu mu bikorwa byayo byo gukora ibinyobwa mu Rwanda.

Undi mushinga wemejwe ni uw’amasezerano y’ishoramari hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na SteelRwa Industries Ltd, agamije gushyiraho uruganda rwa Direct Reduced Iron (DRI) no kwagura ibikorwa by’inganda.

SteelRwa isanzwe ikorera mu Karere ka Rwamagana, ikora ibyuma byifashishwa mu bwubatsi.

Uruganda rwa DRI ruzashyirwaho ruzifashisha uburyo bwo gutunganya ubutare bw’icyuma kugira ngo haboneke icyuma fatizo gikoreshwa mu gukora ibindi byuma.

Ibi biri mu bikorwa byo kwagura ubushobozi bw’inganda zisanzwe zikora ibyuma mu Rwanda no guteza imbere urwego rw’inganda.

Iyi mishinga ije mu gihe Rwamagana iri mu byanya bine by’inganda Leta y’u Rwanda yashyize mu byihutirwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, hagamijwe kubyongerera ibikorwaremezo birimo imihanda, amashanyarazi, amazi n’ibikorwa byo kuyatunganya.

Leta yari yarateganyije miliyari 10 Frw yo guteza imbere ibi byanya bine by’inganda birimo Rwamagana, Musanze, Muhanga na Bugesera.

Ishoramari rya BRALIRWA na SteelRwa rishobora kongera ibikorwa by’ubucuruzi n’inganda muri aka Karere, ndetse rigatanga amahirwe ku batanga serivisi, abacuruzi n’abandi bafatanyabikorwa b’inganda.

Icyakora, kugeza ubu, agaciro k’amafaranga azashorwa muri buri mushinga, igihe ibikorwa byo kubaka bizatangirira, igihe bizasozwa n’umubare w’akazi gashya bizatanga ntibiratangazwa .

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri byo ku wa 26 Ugushyingo 2026 byemeje amasezerano y’ishoramari hagati ya Guverinoma n’izi nganda, ariko ntibivuze ko ibikorwa byo kubaka byahise bitangira.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Innocent Bukuru

Innocent Bukuru

Izo bijyanye

Abasaga ibihumbi 103 batuye mu bice by’umujyi mu Karere ka Rwamagana 
Amakuru

Abasaga ibihumbi 103 batuye mu bice by’umujyi mu Karere ka Rwamagana 

26/11/2026
Ibitaro bya Kibungo biberewemo imyenda ya miliyoni 736Frw, byasabye Abadepite ubuvugizi
Amakuru

Ibitaro bya Kibungo biberewemo imyenda ya miliyoni 736Frw, byasabye Abadepite ubuvugizi

26/11/2026
Abakora mu rwego rw’ubutabera bahuriye i Nyagatare mu mwiherero wo kwisuzuma imikorere
Amakuru

Abakora mu rwego rw’ubutabera bahuriye i Nyagatare mu mwiherero wo kwisuzuma imikorere

26/11/2026
Buri mubyeyi akwiye guterwa ishema n’uko umwana w’Umunyarwanda afite icyerekezo- Meya Sekanyange
Amakuru

Buri mubyeyi akwiye guterwa ishema n’uko umwana w’Umunyarwanda afite icyerekezo- Meya Sekanyange

26/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU