MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Abatuye Nyagashanga bari kubakirwa ibiro by’Akagari

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
09/06/2026

Abatuye mu Kagari ka Nyagashanga, Umurenge wa Karangazi, bavuga ko bishimiye iyubakwa ry’ibiro bishya by’Akagari kabo, aho bizeye ko bizafasha mu kunoza imitangire ya serivisi no kuborohereza kubona ubuyobozi mu buryo buboroheye kandi bubegerejwe.

Ibi biro bigeze ku kigero cya 82% byubakwa, bikaba biteganyijwe kurangira mu gihe cya vuba kugira ngo bitangire gukoreshwa, bigasobanurwa ko bizuzura bitwaye miliyoni 44 z’ amafaranga y’u Rwanda.

Abaturage bavuga ko ari igikorwaremezo kizabafasha kubona serivisi ku gihe no gukemura ibibazo byabo bitabasabye gukora ingendo ndende, nk’uko bamwe mu baganiriye na MUHAZIYACU babigaragaje.

Uwitwa Uwimana Claudine yagize ati: “Nk’abaturage twishimiye cyane ko turi kubakirwa ibiro bishya by’Akagari kacu, twizeye ko uburyo twahabwagamo serivisi bugiye kurushaho kuba bwiza kandi bunoze.”

Sindikubwabo Emmanuel na we yagize ati: “Kuba twubakiwe ibiro bishya by’Akagari bizatuma tubona abayobozi bacu ku gihe, kandi serivisi zizajya zitugeraho vuba bitabaye ngombwa ko tugorwa no kubashaka.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko iki gikorwa kiri mu bikorwa by’ingenzi bigamije kunoza imitangire ya serivisi no kuzamura imikorere y’inzego z’ibanze.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague, yasabye abakurikirana iyubakwa ry’ibi biro kongera imbaraga kugira ngo imirimo isigaye irangire vuba.

Yagize ati: “Turasaba abari gukurikirana iki gikorwa cyo kubaka ibi biro by’Akagari kucyihutisha kugira ngo umwaka w’imihigo uzarangire twarasohoje ibyo twiyemeje. Turakangurira kandi abaturage kuzabungabunga iki gikorwaremezo igihe kizaba cyabashyikirijwe.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’ Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB bw’umwaka wa 2025 ku “Ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye (CRC)” bwagaragaje ko Akarere ka Nyagatare kari ku kigero cya 65.5% ku mwanya wa 16 muri serivisi z’ibikorwaremezo.

Abaturage bizeye ko ibi biro bishya by’Akagari ka Nyagashanga bizafasha gukemura bimwe mu bibazo byajyaga bigaragara mu mitangire ya serivisi, ndetse bikarushaho kwegereza ubuyobozi abaturage.

Ibiro by’Akagari ka Nyagashanga bigeze kuri 82% byubakwa byitezweho gufasha abaturage kubonera serivisi ku gihe no kwegerezwa abayobozi

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Abaturage basabwe kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Ebola

Bugesera: Abaturage basabwe kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Ebola

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU