MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Abaturage basabwe kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Ebola

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
10/06/2026

Binyuze mu nteko z’abaturage zidasanzwe, Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwasabye abaturage gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira no kwirinda icyorezo cya Ebola kiri kugaragara mu bihugu bituranyi by’u Rwanda, icyakora bubamara impungenge ko iki cyorezo kitari cyagera mu Rwanda.

Igikorwa cy’ubukangurambaga bwo kwirinda icyorezo cya Ebola, cyabereye mu tugari twose 71 tugize imirenge y’Akarere ka Bugesera ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kamena 2026.

Mu butumwa Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yahaye abaturage b’Umurenge wa Kamabuye bari bitabiriye inteko y’abaturage, yasobanuriye abaturage uko iki cyorezo gikwirakwira binyuze mu matembabuzi w’abantu. Yagaragaje kandi ubukana bwacyo ku buzima bw’abantu, asaba buri wese kwirinda yubahiriza ingamba zashyizweho.

Yagize ati: “Iyi ndwara ntabwo yandurira mu buhumekero, ariko icyuya cyawe, amaraso, amacandwe n’ibindi cyose by’amatembabuzi biva mu mubiri wa muntu uhuye nacyo yari arwaye, kaba kabaye kandi amahirwe yo gukira arenda kungana na zeru.”

Yakomeje ababwira zimwe mu ngamba z’ingenzi bakwiye kwitwararika bakazishyira mu bikorwa kugira ngo babashe gukumira icyorezo cya Ebola.

Yagize ati: “Ibyiza rero wakwirinda kuko uburyo bwo kwirinda bw’ibanze ni ukwirinda gukoranaho; kuramukanya. Nyine tuba dukumburanye n’igishyika ariko kuko harimo icyorezo turacyirinda. Icya kabiri rero ni ugukaraba kenshi kuko impamvu yo gukaraba kenshi ni uko umuntu atamenya aho wakoze hose.”

U Rwanda rwashyizeho ingamba zikomeye zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo, harimo ko abanyamahanga baturutse cyangwa banyuze muri RDC mu minsi 30 ishize batemerewe kwinjira mu Gihugu. Abanyarwanda n’abafite uburenganzira bwo gutura mu Rwanda banyuze muri Congo, bo bashyirwa mu kato k’iminsi 21.

Uretse kandi inzira yo ku butaka, imipaka ya Rubavu na Rusizi ihuza u Rwanda na RDC yafunzwe by’agateganyo ku baturage basanzwe.

Bimwe mu bimenyetso by’umurwayi wa Ebola harimo: Kugira umuriro mwinshi, kubabara umutwe, Guhitwa cyane kandi kenshi, Kubabara imikaya no mu ngingo , Kuruka, kubabara mu nda no mu muhogo, Gutukura amaso, Gucika intege no kuribwa mu ngingo, Gusesa ibiheri ku mubiri, Kuva amaraso ahari umwenge hose.

Umuntu wanduye indwara ya Ebola atangira kugaragaza ibimenyetso hagati y’iminsi 2 na 21.

Minisiteri y’Ubuzima kandi igaragaza zimwe mu ngamba z’ingenzi zo kwirinda Ebola zirimo: Gukaraba intoki kenshi hakoreshejwe amazi meza n’isabune cyangwa indi miti yabugenewe, Kwirinda kuramukanya abantu bakoranaho: guhana ibiganza, no guhoberana, Kwirinda kwegera umuntu ugaragaza ibimenyetso byavuzwe haruguru, Kwirinda gukorakora ku matungo no kurya inyamaswa zo mu gasozi, Kwirinda gukora ku bikoresho byakozweho n’ukekwaho uburwayi bwa Ebola bitasukuwe bihagije, Kwirinda gukora ku murambo w’umuntu wishwe n’indwara ya Ebola, Kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa mu duce turimo icyorezo cya Ebola, Kwihutira kwiha akato iyo wikekaho kuba waranduye Ebola, Kumenyesha byihuse inzego z’ubuzima cyangwa ugahamagara kuri 114, igihe hagaragaye umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Ebola.

Minisiteri y’Ubuzima kandi yashyizeho ingamba zo kwirinda, harimo gupima no gukurikirana icyorezo mu Gihugu hose, aho laboratwari z’u Rwanda zongerewe ubushobozi ku buryo zishobora gupima Ebola vuba. Hari kandi n’amahugurwa ahabwa abaganga, abakorerabushake b’Umuryango utabara imbabare, ndetse n’Abajyanama b’Ubuzima, kugira ngo barusheho gufasha mu mu bikorwa byo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola.

Mutabazi Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yasabye abaturage kwita ku ngamba zo kwirinda Ebola

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi
Ubuzima

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

10/10/2026
Rwamagana: Ababyeyi basabwe kongera uruhare rwabo muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri
Uburezi

Rwamagana: Ababyeyi basabwe kongera uruhare rwabo muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri

06/10/2026
Rwamagana: 19% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cy’igwingira
Ubuzima

Rwamagana: 19% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cy’igwingira

30/09/2026
Ngoma: Ubwitabire bwo kuboneza urubyaro bugeze ku kigero cya 71%
Ubuzima

Ngoma: Ubwitabire bwo kuboneza urubyaro bugeze ku kigero cya 71%

28/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Polisi yatangiye gushakisha umugabo bikekwa ko yarohamye mu Kiyaga cya Birira

Polisi yatangiye gushakisha umugabo bikekwa ko yarohamye mu Kiyaga cya Birira

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU