Akarere ka Ngoma kaza ku mwanya wa mbere mu Ntara y’Iburasirazuba mu bijyanye no kuboneza urubyaro, aho igipimo cy’abakoresha uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro ku kigera kuri 71%, kikaba kiri hejuru y’ikigereranyo cy’Intara n’Igihugu, aho kiri kuri 64%.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 28 Nzeri 2026, ubwo Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyari mu Karere ka Rwamagana mu gikorwa cyo gusakaza ibyavuye mu Bushakashatsi ku Mibereho n’Ubuzima mu Rwanda bwo mu 2025 (Rwanda DHS 2025) ku rwego rw’uturere tugize Intara y’Iburasirazuba.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’inzego z’ubuyobozi ku rwego rw’Intara n’uturere, abayobozi b’ibitaro n’amavuriro, inzego z’umutekano, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere.
Kigamije kugeza ku bayobozi n’abafatanyabikorwa imibare igaragaza uko ibipimo by’imibereho n’ubuzima by’abaturage bihagaze muri buri Karere, kugira ngo harebwe ibice bikiri inyuma n’ingamba zakongerwamo imbaraga.
Mu bijyanye no kuboneza urubyaro, Akarere ka Ngoma ni ko kaza imbere muri iyi Ntara ku kigero cya 71%, igakurikirwa n’Akarere ka Gatsibo gafite 68%. Uturere twa Nyagatare na Kirehe turi kuri 64%, Rwamagana ikagira 63%, Bugesera 61%, naho Kayonza ikaba iri ku kigero cya 59%.
Ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, igipimo rusange cyo kuboneza urubyaro kiri kuri 64%, ari na cyo gipimo kigaragara ku rwego rw’Igihugu.
Muri iki gikorwa cyabereye i Rwamagana, abayobozi n’abafatanyabikorwa baganiriye ku buryo imibare yavuye muri ubu bushakashatsi yakwifashishwa mu igenamigambi no mu gushyira imbaraga ahagaragara ibyuho mu mibereho n’ubuzima bw’abaturage.






