MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Hatangijwe igihembwe cy’ihinga cya A 2027 batera ibigori

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
29/09/2026

Mu Karere ka Nyagatare hatangijwe igihembwe cy’ihinga cya A 2027 haterwa igihingwa cy’ibigori kuri hegitari zisaga eshatu. Igikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Rukomo, Akagari ka Gahurura, ubuyobozi bukaba busaba abaturage kwihutira gutera imyaka cyane ko imvura yatangiye kugwa.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague yasabye abaturage bataratera kwihutisha ibikorwa byo gutera kuko imvura yatangiye kugwa kugira ngo igihe cya nyacyo kitabasiga.

Yagize ati: “Mu Karere kacu imibare itwereka ko abaturage bagera kuri 98% bamaze gutera imbuto, turasaba rero abataratera kwihutira gutera kugira ngo birinde ubucyererwe, bijyanye n’uko imvura yari yaratinze kugwa ariko ubu ikaba yaratangiye kugwa rero ni ngombwa ko abaturage bacu bafatirana aya mahirwe bagatera imbuto hakiri kare.”

Abaturage bavuga ko ibikorwa byo gutera imbuto babigeze kure kuko imvura ikigwa bamwe bahise batangira gutera imbuto.

Uwingeneye Janvière utuye mu Murenge wa Rukomo, Akagari ka Gahurura, yagize ati: “Iyo umuhinzi ahinze kare n’umusaruro abona nawo uba ari mwiza cyane kuko aba yarahingiye igihe, rero ubuyobozi nk’uko buhora bubidukangurira ubu twamaze gutera imbuto aho twaboneye akavura.”

Nizeyimana Jean d’Amour na we utuye Gahurura, yagize ati: “Ubu njyewe namaze gutera imbuto kuko imvura igitangira kugwa nahise nangira gutera imbuto, rero ni byiza ko abataratera nabo bagira vuba bagakurikiza inama bagirwa n’ubuyobozi bagaterera imbuto ku gihe cyane ko igihe cyo gutera kirimo kiragenda kirangira.”

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi -RAB mu turere twa Gatsibo na Nyagatare, Kayumba John na we avuga ko abahinzi bakwiye kugira vuba bagatera imbuto byibuze bitarenze tariki ya 5 Ukwakira bakaba bose basoje gutera imbuto.

Yagize ati: “Turasaba abaturage bataratera imbuto kubyihutisha nibura tariki ya 5 Ukwakira bakaba barangije gutera imbuto kugira ngo birinde ubukererwe n’ingaruka zaterwa nabwo.”

Mu Karere ka Nyagatare muri iki gihembwe cy’ihinga cya A 2027 hateganyijwe guhingwa ibigori, ibishyimbo, umuceri, soya, ibirayi n’imboga.

Ibigori biteganyijwe guhingwa kuri hegitari zigera ku 29,650, ibishyimbo kuri hegitari 14,100, umuceri kuri hegitari 2,275, soya ni hegitari 260, ibirayi hegitari 75 n’imboga zikazahingwa kuri hagitari 1,320; bihingwaa byose bikaba bizahingwa kuri hegitari zingana 47,680.

Muri iki gihembwe cy’ihinga hitezwe umusaruro ungana na toni 214,720. Ibi bijyana n’uko muri iki gihembwe cy’ihinga ibigori byitezweho Toni 177,900, ibishyimbo Toni 21,150, umuceri Toni 13,650, soya Toni 520 n’ibirayi Toni 1,500.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Ngoma: Abarimu bakanguriwe gukoresha AI mu burezi
Inkuru z'ingenzi1

Ngoma: Abarimu bakanguriwe gukoresha AI mu burezi

06/10/2026
MINEDUC yashimiye abarimu ku bwitange bagaragaza mu kurera no kwigisha abana
Uburezi

MINEDUC yashimiye abarimu ku bwitange bagaragaza mu kurera no kwigisha abana

05/10/2026
Urubyiruko rusanga mu bukorerabushake habamo inyungu benshi batazi
Urubyiruko

Urubyiruko rusanga mu bukorerabushake habamo inyungu benshi batazi

03/10/2026
Ubusabe bwo kwishyura umwenda wa Sitade ya Ngoma mu manyarwanda bwahagaritswe
Amakuru

Ubusabe bwo kwishyura umwenda wa Sitade ya Ngoma mu manyarwanda bwahagaritswe

02/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Mu myaka itanu ishize hubatswe Km 63 z’imihanda ya kaburimbo muri Gatsibo

Mu myaka itanu ishize hubatswe Km 63 z'imihanda ya kaburimbo muri Gatsibo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU