MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Mu myaka itanu ishize hubatswe Km 63 z’imihanda ya kaburimbo muri Gatsibo

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
29/09/2026

Mu Karere ka Gatsibo, mu myaka itanu ishize kuva muri 2021-2026 hubatswe imihanda ya kaburimbo ingana na kilometero 63.3, mu bikorwa byibanda ku guteza imbere ibikorwaremezo no korohereza abaturage ingendo n’ubuhahirane.

Muri icyo gihe cy’imyaka itanu kandi, imihanda ifite uburebure bwa kilometero 53 yashyizwemo laterite iratsindagirwa, hanubakwa ibiraro bigera kuri 16 harimo ikiraro cya Kabacuzi n’ikiraro cya Mayange byombi byuzuye bitwaye ingengo y’imari ingana na miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda.

Hubatswe umuhanda wa kaburimbo wa Muhura–Gasange–Njume–Kiramuruzi, ufasha mu guteza imbere imihahirane n’ingendo ku batuye mu Mirenge ya Muhura, Gasange, Kiramuruzi, ndetse n’uduce bihana imbibi. Hubatswe kandi ibiraro bitandukanye birimo ikiraro cya Ntende mu Murenge wa Rugarama, ikiraro cya Mayange mu Murenge wa Nyagihanga, ndetse n’ikiraro cya Kabacuzi, gihuza Umurenge wa Muhura n’Umurenge wa Nyagihanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yashimiye uruhare rw’abaturage mu bikorwa byo kwiyubakira ibikorwaremezo, abasaba gukomeza ubwo bufatanye mu rwego rwo kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Ati: “Ibyo dukora tubifatanya n’abaturage kandi bigaragaza imbaraga n’uruhare abaturage bagira mu kubaka ibikorwaremezo kandi bakabirinda kugira ngo bitangirika, kuko ibibazo tuba dufite tugomba kubishakira ibisubizo kandi ibisubizo nta handi biva uretse mu mbaraga z’Abanyarwanda.”

Muri gahunda y’ibikorwa by’Akarere ka Gatsibo y’imyaka itanu 2024-2029 , hateganijwe kubakwa indi mihanda itandukanye irimo umuhanda wa Bukomane- Nyarukoni uhuza Akarere ka Gatsibo n’umuhanda munini wa Nyagatare-Gicumbi, hazubakwa umuhanda wa Ndatemwa-Muhura-Burimbi uhuza Akarere ka Gatsibo na Gicumbi, ndetse kandi hazubakwa umuhanda uhuza Akarere ka Gatsibo na Kayonza uturutse mu isantere ya Rugarama ugaca Kanyangese ukagera Karambi, hari umuhanda kandi uzaba ufatiye ku muhanda munini uvuye Nyagahanga, ukanyura Mugisiza ukagera Rwagitima, ndetse n’imihanda y’imbere mu karere ihuza imijyi na santeri za Kabarore, Kiramuruzi, ndetse na Ngarama.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Perezida Kagame yasabye abayobozi kudatererana abaturage bafite ibibazo
Politiki

Perezida Kagame yasabye abayobozi kudatererana abaturage bafite ibibazo

02/10/2026
Ubusabe bwo kwishyura umwenda wa Sitade ya Ngoma mu manyarwanda bwahagaritswe
Amakuru

Ubusabe bwo kwishyura umwenda wa Sitade ya Ngoma mu manyarwanda bwahagaritswe

02/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 yavuye mu makimbirane, abari bagiye gutandukana bongera kubaka ingo zishikamye
Umuryango

Gatsibo: Imiryango 250 yavuye mu makimbirane, abari bagiye gutandukana bongera kubaka ingo zishikamye

01/10/2026
Kirehe: Ingo zifite amashanyarazi zigeze ku bihumbi 72
Amashanyarazi

Kirehe: Ingo zifite amashanyarazi zigeze ku bihumbi 72

28/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda bwazamutseho 13% kuva mu 2010

Ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda bwazamutseho 13% kuva mu 2010

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU